Amafaranga U Rwanda Ruvana Mu Ikawa Rwohereza Hanze ‘Yagabanutseho 12%’

Mu Rwanda hari kubera inama yahuje abakora mu ruganda rutunganya ikawa ku rwego mpuzamahanga bakaba bari kwigira hamwe uko uru rwego rwazanzamuka muri ibi bihe isi iri kwivana mu ngaruka z’ubukungu zatewe na COVID-19.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare iheruka gutangaza n’ikigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, NAEB, ivuga ko amafaranga u Rwanda rwavanaga mu ikawa ryoherezaga hanze, yagabanutse ava kuri miliyoni 68.7$  rwinjije mu mwaka wa 2018/2019 agera kuri miliyoni 60.4$ ni ukuvuga angana na 12%.

Abakora mu rwego rwo gutunganya ikawe bari mu Rwanda barateganya kuzaganira ku ngamba zigamije kubona ibisubizo birambye mu rwego rwo guteza imbere ikawa, ikongererwa ubwiza kugira ngo igurwe henshi, yinjize amadevize.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abakora mu rwego rw’ubuhinzi bateraniye mu Rwanda bazahava bumvikanye uko barushaho kunoza imikoranire kugira ngo ikawa ‘yongere ibone isoko nk’iryo yahoranye.’

- Advertisement -

Abitabiriye iriya nama iri gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bagera ku 1,500 bava mu bihugu 40 bihinga ikawa nyinshi kurusha ibindi ku isi.

Barimo abayihinga, abayinjonjora bakayanika, abayohereza n’abayitumiza hanze, hamwe n’abanyapolitiki bakora politiki z’ubuhinzi.

Ibibazo byageze ku ikawa byatewe ahanini n’uko indege zigeze kubuzwa kugurukana abantu n’ibintu, bityo abohereza ibintu hanze babura uko babijyanayo.

Isi indege gusa kuko n’imodoka zarafunzwe mu bihe bya Guma mu Rugo byageze hafi ku isi yose.

Ibibazo abahinzi b’ikawa mu Rwanda bahuye nabyo muri ibi bihe bya COVID-19 byatumye hari bamwe muri bo bazibukira kuzongera kuyihinga.

Ku rundi ruhande ariko iyo urebye uko imibare yerekana umusaruro w’ikawa guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2017 ubona ko Abanyarwanda babishatse bahinga, bakeza kandi bakagurisha imbere mu gihugu no hanze yacyo ikawa nyinshi.

Imibare itangwa n’Ikigo National Agriculture Exports Development Board (NAEB) yerekana ko ikawa u Rwanda rwejeje guhera muri 2000 kugeza muri 2018 yazamutse ku kigero cya 58%  kandi yo COVID-19 itaduka, yari buzamuke ku kigero cya 80% mu mwaka wa 2020.

Ikawa yagizweho ingaruka n’icyorezo COVID-19

Ikindi cyerekana ko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere igihingwa cy’ikawa ni uko rubishishikariza urubyiruko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version