Ibiciro Ku Isoko Byagabanyutseho 0.1 Ku Ijana Muri Gicurasi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi  byamanutseho 0.1% muri Gicurasi 2021, ugereranyije na Gicurasi 2020.

Muri Mata 2021 izamuka ry’ibiciro ryari ku kigereranyo cya 2.4%.

Iki kigo cyatangaje ko bimwe mu byatumye ibiciro bigabanyukaho 0.1% muri Gicurasi ari ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byagabanyutseho 13.8%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2021 na Gicurasi 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu bitarahindutse. Wagereranya Gicurasi 2021 na Mata 2021, ibiciro byagabanyutseho 0.5%.

- Advertisement -

NISR yakomeje iti “Iri gabanyuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanyutseho 2.3%.”

Iyo urebye mu byaro, muri Gicurasi 2021 ibiciro byazamutseho 0.7% ugereranyije na Gicurasi 2020.

Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mata 2021 ryari ku kigereranyo kingana na 3%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version