Amafaranga Ya Mbere Yo Kubaka Icyanya Cy’Inganda Muri Cabo Delgado Yasohowe

Abagize Inama y’ubutegetsi ya Banki Nyafurika y’Iterambere, AfDB, bemeje ko iriya Banki iha Mozambique Miliyoni 47.09 $ azafasha mu kubaka igice cya mbere cy’icyanya cyahariwe inganda muri Mozambique. Ni icyanya bise  Pemba-Lichinga Integrated Development Corridor,.

Itangazo ryatangajwe ku rubuga rw’iriya Banki rivuga ko ariya mafaranga azafasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kuzamura umusaruro ubikomokaho, umwe ukajyanwa mu nganda ugatunganywa ukongererwa agaciro.

Ni ubuhinzi buzakorerwa mu Ntara ya Niassa.

Uriya mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.

- Kwmamaza -

Gushyiraho icyanya cyahariwe inganda biba bigamije guhuriza hamwe ibikorwa remezo mu rwego rwo guteza imbere ikorwa ry’ibicuruzwa runaka cyangwa itangwa rya serivisi  runaka.

Ni mu buryo bwo kudatagaguza imbaraga hubakwa inganda hirya no hino kandi bigafasha kugeza ibikorwa remezo mu gace kagaragaza amahirwe mu ishoramari runaka.

Agace kazubakwamo ziriya nganda kazafasha abahinzi bagatuyemo kongera umusaruro, babone isoko ryawo bityo bagire amafaranga binjiza, batere imbere.

Ariya mafaranga kandi azafasha mu kubaka ibindi bikorwa remezo bizafasha mu buhinzi birimo imihanda, kuhageza amashanyarazi ahagije, amazi meza kandi ahagije, murandasi n’ibindi.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rihuje n’umugambi wa Leta ya Mozambique mu cyerekezo cyayo yise Mozambique National Development Strategy 2015-2035.

Minisitiri muri Mozambique ushinzwe ubucuruzi n’inganda witwa Carlos Mesquita avuga ko ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga rizahindura byinshi mu bikorerwa muri kiriya gice by’umwihariko no muri Mozambique muri rusange.

Ibi kandi byemezwa n’uhagarariye African Development Bank  muri Mozambique witwa Cesar Augusto Mba Abogo.

Abogo avuga ko uriya mushinga niwuzura uzafasha abaturage basanzwe baturiye kiriya gice gukora bizeye ko umusaruro wabo uzabonerwa isoko.

Muri iki gihe hari imishinga iriya Banki iri gutera inkunga irimo iyubakwa ry’imihanda ya N13  Cuamba-Muíta na  N14 Montepuez-Ruaca ihuza Intara ya Cabo Delgado n’Intara ya  Niassa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version