Abagenzi Binjira Mu Rwanda Basabwe Kuba Barikingije COVID-19

Guverinoma y’u Rwanda “yashishikarije” abagenzi binjira mu gihugu kuba barikingije Covid-19 mbere y’urugendo, mu gihe ku bagenzi bava mu gihugu byo ari ihame ko baba barakingiwe byuzuye.

Ni amabwiriza yavuguruwe agenga ingendo zisohoka n’izinjira mu gihugu muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, yatangiye kubahirizwa guhera ku wa 2 Mutarama 2022.

Ni nyuma y’uko mu Rwanda byemejwe ko hagaragaye ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije bwiswe Omicron.

Muri ayo mabwiriza havugwa ko ingendo zihuza u Rwanda n’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, nyuma y’igihe zihagaritswe kubera ubwandu bwa Omicron bwari bwiganje muri icyo gice, bugatuma abagenzi baturukayo bakumirwa mu bihugu byinshi.

- Advertisement -

Biteganywa ko abagenzi bose binjira mu Rwanda bagomba kubanza kugaragaza ko bipimishije Covid-19 bagasanga ari bazima.

Igipimo cyemewe ni icya PCR cyafashwe mu masaha atarenze 72 mbere y’urugendo.

Akomeza ati “Igipimo cya Covid-19 ntabwo ari itegeko ku mwana w’Imyaka iri munsi ya 5 uri kumwe n’umuntu mukuru.”

“Abagenzi binjira mu gihugu bagejeje igihe cyo gukingirwa Covid-19 (guhera ku myaka 12 kuzamura) bashishikarizwa kuba barikingije byuzuye mbere yo gutangira urugendo.”

Ni ingingo ishyizweho nyuma y’uko imbere mu gihugu, abantu bashishikarizwa kuba barikingije kugira ngo bakirwe ahantu hatandukanye haba mu nsengero, utubari, amasoko, resitora n’ahandi.

Mu gihe ku binjira mu gihugu hakoreshwa ijambo ‘gushishikarizwa’ , ku banyarwanda bashaka kujya mu mahanga bo basabwa kuba barakingiwe byuzuye.

Biteganywa ko abagenzi binjiye mu gihugu bagomba kujya mu kato k’iminsi itatu muri hotel bakiyishyurira ikiguzi.

Bazakorerwa igipimo cya PCR bakigera mu gihugu, ku munsi wa gatatu hagakoreshwa icya Rapid Test na PCR.

Bazajya bava mu kato hagendewe ku bisubizo bya Rapid Test izajya ikorwa ku buntu.

Igipimo gikorerwa ku kibuga cy’indege cyishyurwa $50, hiyongeraho $10 ya serivisi bahabwa.

Abanyarwanda bo bishyura 40,000 Frw cyangwa $30 y’igipimo yiyongeraho $10 ya serivisi.

Igiciro kizaba kivuye kuri 57,200 Frw basabwaga mbere y’uko Leta igabanya igiciro.

Ku munsi wa karindwi kandi hafatwa ikindi gipimo cya PCR gifatirwa ahantu hasanzwe hapimirwa, umugenzi akiyishyurira ikiguzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version