Amafoto: Abasirikare Bashya Ba RDF Barangije Imyitozo

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, RDF, bwaraye burangije imyitozo yari imaze iminsi ihabwa abasirikare bashya bari bamaze iminsi mu myitozo ya gisikare mu kigo cyitwa Basic Military Training Centre kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Abasirikare bahawe iriya myitozo mu gihe cy’amezi 12.

Beretse abayobozi ba RDF ubumenyi bakuye muri iriya myitozo irimo iy’umubiri no gukoresha intwaro ndetse n’ubuhanga mu kuyobora urugamba no kwita kuri bagenzi babo bakomerekeye mu ntambara

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga wari waje ahagarariye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

- Advertisement -

Lt Gen Muganga yashimye ubwitange bwa bariya basirikare mu gukora ibyo bize kandi ababwira ko guhitamo kujya mu ngabo z’u Rwanda ari amahitamo meza kuko bifasha mu kurinda u Rwanda n’abaturuye.

Yagize ati: “ Ndabasaba gukomeza kuba indashyikirwa mu byo mukora byose, mugakunda igihugu, mukagira ikinyabupfura no kwiyemeza.”

Lt Gen Muganga yashimye ubwitange bwa bariya basirikare

Ngo bagomba guhora bagera ikirenge mu bababanjirije.

Gen Muganga yabukije bariya basirikare bakiri bato ko ingabo z’u Rwanda rubakiye kandi zizahora zubakiye ku kinyabupfura.

Abasirikare  bitwaye neza kurusha abandi barahembwe.

Abo ni Pte Byiringiro Egide, Pte Gisingizo Aime Bruno and Pte Habumugisha Benon.

Uko abajya mu ngabo z’u Rwanda batozwa…

Mu Rwanda hari ibigo abasirikare barwo batorezwamo byigisha mu nzego zitandukanye.

Hari ikigo cya Nasho mu Murenge wa Kirehe kigisha abasirikare bato bakinjira mu ngabo z’u Rwanda, ikigo cya Gako mu Karere ka Bugesera kigisha abasirikare bashaka kuba ba ofisiye bato ndetse n’ikigo cya Nyakinama kiri mu Karere ka Musanze kigisha aba ofisiye bakuru.

Hari n’ikindi kigo kiba mu Karere ka Nyabihu ahitwa mu Bigogwe kubamo abasirikare bagize umutwe wihariye witwa Special Operatons Force Centre.

Mu Karere ka Rulindo uminutse i Shyorongi haba ikigo cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere ndetse hari n’ikiba ahitwa Jali.

By’umwihariko, ikigo kigisha abasirikare bakinjira mu ngabo z’u Rwanda  kiri i Nasho muri Kirehe gifite umwihariko wo kumenyereza umusore cyangwa inkumi utarigeze aba umusirikare umwuga wa gisirikare.

Kubera ko akenshi akazi bakora kaba kavunanye kandi gasaba kwihangana cyane, hari bamwe binanira bagasezera, hari n’abo ubuzima bwanga.

Ku rundi ruhande, iyo umusirikare watorejwe i Nasho arangije amasomo ye, aba abaye umusirikare w’intarumikwa, witeguye kurwanira u Rwanda mu buryo bwose yabisabwamo.

Imwe muri videos zerekana uko abasirikare batorezwa i Nasho babaho, iberekana bari mu myitozo ikomeye, irimo kurwanisha icyuma, kurwanisha amaboko cyangwa amaguru, kurasa urufaya no kurasa bya ba mudahushwa n’ibindi.

Hamwe mu ho batorezwa handitse amagambo tuyasobanuye mu Kinyarwanda agira ati: “ Imbaraga ziva mu kwitoza.”

Mu Cyongereza ni ‘Strength Through Training’.

Nyuma y’imyitozo igamije kubaka umusirikare ukomeye ku mubiri no mu mutwe ndetse no mu by’amarangamutima, aba basirikare bemererwa n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda( ubu ni Gen Jean Bosco Kazura) ko babaye abasirikare bemewe b’u Rwanda.

Iyo atabonetse areba uwo yohereza, umuhagarariye.

Abibemerera mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Ikigo gitoza abashaka kujya mu ngabo z’u Rwanda kiyoborwa na Major General Martin Nzaramba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version