Mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu icyenda barimo abapolisi babiri bakurikiranyweho ibikorwa by’uburiganya mu gukora ibizamini by’ uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa.
Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko muri bariya bantu uko ari icyenda harimo ababaga biyandikishije gukora ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo, abakoraga nk’abakomisiyoneri babahuzaga n’abarimu bigisha amategeko y’umuhanda ngo babakorere ikizami ndetse n’abapolisi babafashaga kwinjira mu cyumba kiberamo ibizamini kandi batanditse k’urutonde.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Ukwakira, 2022 yavuze ko bafashwe biturutse ku iperereza ryakozwe rikagaragaza ko bose uko ari icyenda bagiranye imikoranire mu gushakira abandi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo kandi mu buryo butemewe.
CP Kabera ati:” “Abasivili barindwi n’abapolisi babiri, mu iperereza tumaze igihe dukora byagaragaye ko bagize uko bavugana, baranakorana mu gushakira abaturage batandukanye impushya z’agateganyo kandi mu by’ukuri babitangaho amafaranga, bikagaragara ko yageze no ku bapolisi mu bihe bitandukanye.”
Yasabye abifuza gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo.
Ngo iyo bafashwe bibaviramo gufungwa ndetse n’impushya zikababera imfabusa kuko zihita ziteshwa agaciro.
Ati: “Ibi bintu ntibyemewe n’amategeko. Uburyo bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga burazwi kandi iyo uzi amategeko y’umuhanda urayikorera wowe ubwawe ukayitsindira utagombye kunyura mu wundi muntu. Ni ko bigenda no mu gushaka uruhushya rwa burundu iyo uzi imodoka ukora ikizamini ukarutsindira kandi nta kiguzi bigusabye uretse igiteganywa n’amategeko.”
Yongeyeho ko Polisi iri maso kandi ko izakomeza kugenzura no gufata uwo ari we wese uzagaragara muri bene ibi byaha agashyikirizwa ubutabera.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Ingingo ya 277 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.
Uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Kuba abapolisi bafatirwa mu byaha si iby’ubu…
Muri Gicurasi, 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abapolisi babiri bakurikiranyweho gukubita umufungwa wari ufashwe nyuma yo gutoroka kasho.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze.
Bariya bagabo babiri bafashwe nyuma y’uko icyo gikorwa cyanenzwe na benshi cyari kimaze kumenyekana, binyuze mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Amashusho yasakajwe n’uwitwa Yusuf Sindiheba yagaragazaga abapolisi bane bambaye gisivili bafashe umuntu bakamutwara amaguru adakora hasi, bamwe bafashe amaboko abandi amaguru, bakamwinjiza mu modoka ya gisivili, bakamutwara.
Muri ayo mashusho hagaragaramo babiri bamukubita barimo umwe usa n’umutera ingumi mu nda, mbere yo kumwinjiza mu modoka.
Polisi yaje gutangaza ko abo bapolisi babiri bamukubise bafashwe, bakazahanwa hakurikijwe amategeko.
Polisi yanditse kuri Twitter iti “Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.”
“Abapolisi babiri (2) bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko.”
RIB yemeje ko yashyikirijwe bariya bapolisi babiri, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.
Yagize iti “Abapolisi bagaragaye muri video bakubita umufungwa wari watorotse ubu bashyikirijwe RIB, aho bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, dosiye yabo ikazashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.”
Mwiriweho sinzi niba @Rwandapolice na @RIB_Rw mwabasha kumenya iby'iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe. @AngelMutabaruka , @oswaki . pic.twitter.com/RAWClWwQjo
— SINDIHEBA (@YSindiheba) May 13, 2021
Ubwo aya mashusho yajyaga ahabona yavuzweho byinshi, abantu batandukanye banenga ibyakozwe na mbere y’uko byemejwe ko byakozwe n’abapolisi.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Polisi y’u Rwanda igira ishami ryayo rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abandi bapolisi ryitwa Police Disciplinary Unit, PDU.