Amafoto: Pétit Stade Nayo Igeze Kure Ivugururwa

Mu gihe amaso ahanzwe Stade Amahoro ngo izatahwe ifite ubwiza budasanzwe, ku rundi ruhande murumuna wayo uri iburyo bwayo winjiriye ku muryango munini ureba mu Migina ya Remera nawe ageze kure avugururwa. Uwo ni Pétit Stade.

Amabara yayo mbere y’uko ivugururwa

Amafoto yashyizwe kuri X arerekana iyi stade mu mabara meza asize intebe z’abafana, akaba amabara yo mu ibendera ry’u Rwanda ndetse n’ikibuga cya Basketball gishya.

Igisenge nacyo gikozwe neza kandi n’aho abasifuzi batangariza amanota hateguranywe ubuhanga n’ikoranabuhanga.

Iyi stade nto yateguwe k’uburyo yakinirwamo n’indi mikino nka Volleyball.

Mu gihe stade amahoro iri hafi kuzura, imirimo yo kubaka mugenzi wayo nayo irarangira mu gihe kitarambiranye cyane cyane ko yo ari nto kandi ikaba idasaba gutegurirwa ubusitani na parikingi nini.

Aho abakinnyi bahindurira imyambaro naho baravuguruwe
Ikibazo cy’ikoranabuhanga gitangarizwaho amanota

Amafoto@Athan Tashobya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version