Rwanda- Google: Ubufatanye Burambye Mu Ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi z’ikoranabuhanga kitwa Google. Ni ikigo gikomeye kuko ari cyo gicunga ibigo byinshi by’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bukoresha murandasi ku isi.

Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’Abanyarwanda mu byerekeye ikoranabuhanga, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangije ubufatanye n’Ikigo Google, bukaba ari ubufatanye buri mu ngeri enye z’ingenzi:

Urwego rwa mbere rw’ubu bufatanye ruri mu gufasha abaturage benshi baba cyangwa bataba mu cyaro kubona murandasi ‘itabahenze cyane’, urundi rwego ni ugushyiraho uburyo bwatuma abaturage babona ibikoresho by’ikoranabuhanga, kongerera abaturage ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga no gufasha mu gutuma abatuye Afurika bashyikirana binyuze mu ikoranabuhanga.

Iyo ngingo ya nyuma bayise Pan-African Innovation Ecosystem.

Kubera ko u Rwanda ari igihugu gitera imbere mu ngeri nyinshi, ni ngombwa ko gikoresha ikoranabuhanga rya murandasi cyangwa irindi rikenewe kugira ngo rugere kubyo rwifuza.

Mu rwego rwo gushyiraho uburyo bufatika bwo gukorana hagati y’u Rwanda na Google, impande zombi zakoze ihuriro(platform) zise Mojaloop platform.

Inyandiko igenewe abanyamakuru ivuga ko buriya bufatanye buzafasha u Rwanda kugira abantu basobanukiwe n’ikoranabuhanga biswe ‘digital ambassadors’ bazifashishwa mu kugeza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku baturage bagera kuri miliyoni 8.

Uyu ni umugambi ugomba kuba bagezweho bitarenze umwaka wa 2024 ‘niba nta gihindutse’.

Ni umushinga uzatangirana na ba Ambasaderi 1000 bazagenda biyongera.

Ikindi kiri muri uyu mushinga ni uko Google izafasha u Rwanda kugira abahanga 500 mu gukora gahunda za mudasobwa.

Babita ‘developpers.’

Hateganyijwe kandi ko hazashyirwaho kandi hagaterwa inkunga ibigo bihugura abahanga mu ikoranabuhanga bazakorana n’Ikigo kitwa Kigali Innovation City.

Abo muri iki kigo bazaba bakorana bya hafi n’abahanga bo muri Google.

Indi mishinga ivugwaho kuzazamurwa n’ubu bufatanye ni uwerekeye gufasha ibigo  bito n’ibiciriritse 3000 bikora mu by’ikoranabuhanga gukora neza binyuze muri serivisi zitangirwa kuri murandasi, izi serivisi zikazatangwa n’abakozi 1000 biswe mu mvugo y’ikoranabuhanga:iWorkers.

Muri uyu mujyo, u Rwanda ruzahabwa uburyo bwo gukorana n’ikigo Google mu buryo bwo kurufasha gukoresha ikoranabuhanga bita Google Street View, ubu bukaba ari uburyo bw’ikoranabuhanga butuma umuntu amenya buri gace kari ku isi n’umuhanda ukageraho.

U Rwanda ruzunguka kandi uburyo bwiza bwo kubika mu ikoranabuhanga ubumenyi n’ibindi bigize umuco n’amateka yarwo cyane cyane ibibitse mu Nzu ndangamurage zarwo.

Guteza imbere ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga ni ingenzi…

Minisitiri Paula Ingabire

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire avuga ko gukorana na Google ari ikintu kizafasha u Rwanda mu nzira rwahisemo yo kuzamura imibereho y’abaturage barwo ‘ikarushaho kuba myiza’.

Yagize ati: “ Twishimiye gukorana na Google muri uru rwego kuko iyi mikoranire izadufasha mu nzira dusanzwe twarahisemo yo kuzamura imibereho y’abaturage bacu binyuze mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Paula Ingabire avuga ko ubukungu bwose bucyenera ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo butadindira.

Yemeza ko ubumenyi n’ikoranabuhanga ari inkingi ikomeye mu gutuma ubukungu butajegajega kandi bugakura ku rwego isi igezemo.

Uwavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa Google witwa Agnes Gathaiya yavuze ko nabo bishimiye kuzakorana n’u Rwanda mu kurufasha kuzamura ubumenyi bw’abarutuye mu ikoranabuhanga.

Gathaiya avuga ko ikoranabuhanga ari ingenzi no mu byerekeye ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga cyangwa mu rundi rwego.

 U Rwanda: Ihuriro Ry’Ikoranabuhanga

Mu gihe Google ishaka gukorana n’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’Abashinwa kitwa Huawei nacyo giherutse gutangiza umushinga wo gukorana n’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’uburezi.

Hari Tariki 28, Ukwakira, 2021 ubwo ubuyobozi bwa Huawei bwasinyanaga  amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda azacungwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo agamije gutangiza ishami rya kiriya kigo mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Madamu Irere Claudette niwe wari umushyitsi mukuru.

Ikindi kigo cy’amashuri mu Rwanda cyasinye ariya masezerano ni Rwanda Polytechnic.

Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri ariya masezerano  ni uko muri biriya bigo by’amashuri hazubakwa ikindi kigo cya Huawei kigisha ikoranabuhanga rigezweho.

Muri ariya masezerano harimo ko abarimu ba Huawei ari bo bazajya baza kwigisha abarimu bo mu Rwanda.

Bizorohera abanyeshuri baziga muri ririya shuri kuko baziga babamo kandi bazajya bajya gukorera imenyerezamwuga(stage, internship) ku cyicaro gikuru cya  Huawei nyirizina kiri mu Mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa.

Koreya y’epfo nayo hari imishinga ifite y’ikoranabuhanga ishaka gufashamo u Rwanda harimo no guha abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri ryigisha ikonabuhanga ryo muri Nyabihu ryitwa Rwanda Coding Academy ibikoresho n’ubumenyi bugezweho.

Abanyeshuri n’abarimu bo muri ririya shuri bagiye kuzajya bakorana n’abahanga bo mu kigo kabuhariwe  mu ikoranabuhanga cyo muri Koreya y’Epfo kitwa Samsung.

Abahanga bo muri Samsung baherutse gutangaza ko bagiye gutangira imikoranire na Rwanda Coding Academy, iki kikaba ari ikigo kigisha abana ikoranabuhanga gikorera mu Karere ka Nyabihu.

Bisa n’aho uriya mubano wahise utangizwa kuko abo muri Samsung bisigiye ikigo Rwanda Coding Academy ibikoresho birimo ikibaho abana bigiraho gikoresha ikoranabuhanga ndetse na mudasobwa nshya zo gukoresha.

Babahaye kandi ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga, ibyo abazi ikoranabuhanga bita ‘server room’.

Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy witwa Papias Niyigena avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye inkunga cyatewe n’abo muri Samsung kuko ngo bari basanzwe bafite imashini zigenda gahoro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version