Ibicuruzwa Byafatiwe Hirya No Hino Bitujuje Ubuziranenge Bifite Agaciro ka Miliyoni 42.700 Frw-RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti ndetse na Polisi y’u Rwanda beretse abanyamakuru ibiribwa n’ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bavanye hirya no hino mu Rwanda bifite agaciro ka Miliyoni 42. 700 Frw.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurikirana ibyaha Bwana Jean Marie Vianney Twagirayezu yavuze ko babikoze mucyo bise Operation FAGIA OPSON  VI.

Bwana Twagirayezu avuga ko akazi ikibabaje ari uko abantu bacuruzaga biriya babikoraga birengagije ko byangiza ubuzima b’abantu.

Mu byafashwe harimo amafu, urusenda, umutobe, inzoga, n’ibindi.

- Advertisement -

Umwe mu bakozi bakuru ba Rwanda FDA Bwana Lazare Ntirenganya avuga ko ikibabaje ari uko abanyenganda bemerewe gukora ibintu runaka bahitamo gukora ibintu batarandikisha ibyo bifuza gukora kugira ngo bisuzumwe.

Ati: “ Iyo babyandikishije nibwo tumenya mu by’ukuri ibizaba bigize igicuruzwa runaka bizaba byujuje ubuziranenge. Nibyo byiza bagomba gukora mbere yo kujya ku isoko.”

Igikorwa cyo gufata biriya bicuruzwa cyiswe Operation FAGIA OPSON  VI.Cyakozwe mu minsi ibiri.

Ibiribwa bwafashwe biri mu ngeri nyinshi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version