Amajyaruguru: Hadutse Irindi Tsinda Ribangamira Ubumwe Bw’Abanyarwanda

Iri tsinda ryo si Abakono ahubwo ni Abasuka, bakaba bakorera mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Giti.

Mu nama iherutse guhuza abayobozi mu nzego zitandukanye bakorera mu Karere ka Gicumbi no mu Ntara y’Amajyaruguru niho havugiwe iby’abo ‘Basuka’.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde niwe wabivuze bwa mbere; avuga ko bashinze amashyirahamwe ashingiye ku ivangura, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugabowagahunde yagize ati: “ Hano i Gicumbi, hari ibyo twabonye nk’ibishya aho baduhaye urugero rw’abitwa Abasuka bo mu Murenge wa Giti, bafashe umunsi umwe bakora urugendo bavuga ko bagiye gusimbura Umukuru w’Umudugudu.”

- Advertisement -

Avuga ko amacakubiri ari muri Gicumbi agaragara  mu buyobozi, mu rubyiruko no mu madini n’amaterero.

Uyu muyobozi avuga ko muri kiriya gice hakiri ibibazo yise ko ‘bikomeye cyane’ byo guhakana no gupfobya Jenoside, cyane cyane mu rubyiruko, mu bayobozi ndetse no mu Bihayimana.

Abo bantu ngo bararenga bakavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri( Double Genocide ideology) kandi ibi biri mu by’ibanze bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Abasuka bo muri Gicumbi ngo bashinga ikibina bakurikije uko biyumvanamo.

Guverineri Mugabowagahunde ati: “Hari kandi amashyirahamwe, ibimina n’ibindi usanga byubaka bihereye ku matsinda uko abantu bavutse, aho bakomoka, imiryango migari yumva ko yashyiraho amashyirahamwe yabo, ndetse n’inzego zifata ibyemezo zumva ko zasimbura izashyizweho na Leta”.

Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba wari witabiriye iriya nama avuga ko abantu bagomba kwigishwa bakumva ko ubumwe buruta byose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne mu kiganiro yatanze cya Ndi Umunyarwanda, yasabye buri wese kugira umuco wo guca burundu ibitanya Abanyarwanda.

Uwacu yavuze ko Abanyarwanda basangiye umuco n’amateka bityo ko bakwiye kubana amahoro mu nyungu rusange.

Amakuru atangazwa na Kigali Today avuga ko hari abayobozi bo muri Gicumbi bari gukurikiranwa kubera kubiba amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Kugeza ubu ibyabo ntibirashyirwa ku mugaragaro.

Ifoto: Guverineri w’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version