Amakimbirane Mu Ngo Niyo Ntandaro Y’Ubuzima Bubi- Min Uwamariya

Dr. Uwamariya Valentine uyobora Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasabye ababyeyi kunga ubumwe kuko amahane ari kimwe mu bintu bikomeye bisenya umuryango, abana bakaba aba mbere mu kubizahariramo.

Yabivugiye mu gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba.

Minisitiri  Dr.Uwamariya asanga kuba abana bagwingira ari ingaruka z’imibereho n’imibanire mibi mu ngo.

Aha niho yahereye avuga ko ababyeyi bakwiye kubana amahoro bakunganirana mu kwita kubo bibarutse.

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande abagabo nibo bavugwaho kuba ba ‘ntibindeba’ cyane cyane mu guha abana uburere.

Mu kubaha inama Minisitiri Uwamariya yagize ati: “ Icyo cyuho iyo kigaragaye gikururira abana kugwingira. Abagabo bakwiye gufatanya n’abagore kwita ku bana haba mu burere, mu mirire no mu bindi”.

Mukamana Soline uyobora Burera yavuze ko mu Karere ke hakiri ikibazo cy’imirire mibi n’amakimbirane mu miryango bigatuma abana batabona ababitaho bityo bakagwingira.

Kugira ngo ibi bikemuke, avuga ko ubuyobozi bwashyizeho uburyo bwo gukorana n’abaturage ngo ibyo bibazo bimenyekane kandi bishakirwe umuti urambye.

Ati: “Ni muri urwo rwego hashyizweho ibikorwa binyuranye dufatanya n’abaturage duhereye mu muryango.”

Igwingira mu Karere ka Burera riri kuri 30%.

Ababyeyi bo muri Burera mu Murenge wa Nemba biyemeje gufatanyiriza hamwe bakirinda amahane bityo bagakorana bagateza imiryango yabo imbere.

Nabo bemera ko amakimbirane aturuka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge( Akarere ka Burera kagaragaramo Kanyanga nyinshi) ari kimwe mu bikomeye bikurura rwaserera mu bashakanye.

Dr. Cyiza François Regis uyobora ishami ry’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mavuriro muri RBC, yavuze ko icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi gifasha mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu kugira ngo bitabire gahunda zibagenewe.

Cyiza avuga ko muri icyo cyumweru hazabonerwaho no gukingira abana bose bafite amezi atandatu kugeza ku myaka itandatu indwara y’iseru, bikazakorwa mu Turere 19.

Abaturage b’utu turere basabwe kuzitabira iyo gahunda kugira ngo hatazagira umwana ubuzwa ayo mahirwe.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’igwingira, twite ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku, dukingize abana inkingo zose”.

Muri cyo hateganyijwe gutangwa serivisi z’ubuzima ku bana n’ababyeyi babo cyane cyane ba Nyina zirimo guha abana inkingo n’ibinini by’inzoka kandi bagapimwa uko imikurire yabo ihagaze.

Ababyeyi bazigishwa uko indyo nziza ku mwana iba iteye n’abagabo bashishikarizwe kubigiramo uruhare.

Ibizakorwa hagati y’italiki 03 n’italiki 07, Kamena, 2024
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version