Inyama Itogosheje Yahejeje Umusore Umwuka

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu witwa Habanabakize Etienne yishwe n’inyama  y’inka itogosheje yamiranye amerwe menshi ihera mu muhogo imuheza umwuka.

Yageze muri resitora yo mu Mudugudu wa Nsakira Akagari Ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda, atumiza ifunguro ririho n’inyama y’inka itogosheje.

N’amerwe menshi, yayimize ntiyagenda ahubwo yitambika mu muhogo kandi ishyushye bamugerageza kuyimurutsa ariko iranga iramutana!

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye mugenzi wacu ukorera Kigali Today muri biriya bice ati: “Yarimo arya ayo mafunguro harimo n’inyama yari yatumije muri iyo resitora. Ikimara kumuniga yituye hasi, abari hafi ye babibonye bagerageza kumufasha ngo barebe ko iva mu muhogo yari yahagamywemo biranga, bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye”.

Uyobora Umurenge wa Jenda Niyonsenga Jeanne d’Arc nawe yagize ati: “Bikimara kuba abaturage baradutabaje mu masaha y’umugoroba. Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka”.

Gitifu Niyonsenga avuga ko uwo musore yari ari kumwe na bagenzi be barimo basangirira muri iyo resitora.

Avuga ko nta wundi muturage we wari warishwe n’inyama ariko akibutsa abaturage kurya gipfura badacuranwa cyangwa ngo bagire icyo umuntu yakwita umururumba.

Abasanzwe bazi Habanabakize bavuga ko nta bindi bibazo by’uburwayi budasanzwe bari bamuziho. Umurambo we ukaba washyinguwe kuwa mbere tariki 3, Kamena, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version