Gutangira Gucuruzanya Na Uganda Nk’Uko Byahoze Bigeze He?

Ni ikibazo cyabajijwe Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 18, Gicurasi, 2022 avuga uko ubuzima bw’igihugu bumeze, asubiza ko kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Uganda isubire nka mbere bizasaba ko hagira ibivugurwa.

Ibyo bizavugururwa bigatangarizwa Abanyarwanda ni iby’ubuziranenge bw’ibicuruzwa u Rwanda rubona ko rucyeneye muri Uganda, kureba ibiciro n’ibindi.

Dr Ngirente avuga ko mu myaka igera kuri ibiri u Rwanda rwamaze rudacuruzanya na Uganda hari ibintu byinshi byahindutse.

Muri byo harimo ingingo y’uko u Rwanda rwari rumaze kubuza abaturage barwo kujya muri Uganda, rwatangiye gukora bimwe mu bicuruzwa rwakuraga yo, bityo ko kuba ubucuruzi bwarasubukuwe muri iki gihe, bitavuze ko u Rwanda ruzemera ibizaturuka yo byose nta genzura rukoze.

- Advertisement -

Ati: “ Muri iki gihe hari itsinda riri gutegura ibyo u Rwanda rushaka ko byakwinjira mu Rwanda, ibintu byose ntibyinjira uko byahoze kuko hari n’ibyo u Rwanda rwatangiye gukora. Mu gihe kiri imbere rwose ibintu biraza gutangazwa.”

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yaganiraga n’abanyamakuru

Ikibazo Minisitiri w’Intebe yabajijwe gifite ishingiro kubera ko hari ibicuruzwa Abanyarwanda bari basanzwe bakura muri Uganda ariko batabona n’ubwo imipaka yafunguwe.

Ubwo Guverinoma y’u Rwanda yemezaga ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa( hari taliki 31 Mutarama 2022), hari abatangiye kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko bagiye gukorera ingendo muri Uganda cyangwa bakinjira mu Rwanda mu modoka rusange zitwara abagenzi.

Baje gutungurwa nk’uko bisanzwe, abemerewe kwinjira mu Rwanda ari Abanyarwanda batahutse cyangwa abashoferi b’amakamyo atwara ibicuruzwa.

Ntabwo bo bigeze babuzwa kwinjira n’ubwo mu gihe gishize banyuraga ku yindi mipaka uvanyemo uwa Gatuna.

Nyuma gato inzego z’abinjira n’abasohoka kimwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Uganda zagiranye ibiganiro, byabereye k’umupaka wa Gatuna.

Komiseri wungirije w’Urwego rw’Abinjira n’abasohoka muri Uganda, Mwesigye Marcellino, icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko nk’uko byatangajwe n’u Rwanda, umupaka wa Gatuna uzafungurwa kimwe n’indi yose yo ku butaka.

Nyuma byaje kubaho koko, imipaka yose irafungurwa

Gatuna ni yo yoroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali ari ibilometero 86.6, mu gihe unyuze Kagitumba ari ibirometero 185.1.

Reka dusubije amaso inyuma ku mpinduka zabaye mu bucuruzi guhera mu 2019.

Mbere y’uko ibibazo by’ifungwa ry’umupaka ribaho, nko mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2018, ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwari bufite agaciro ka miliyoi 1.090.34 z’amadolari ya Amerika.

Byanganaga n’izamuka rya 9.16 % ugereranyije n’igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2017.

Muri ayo mafaranga, ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byari byihariye miliyoni 169.91$, ibyatumijwe ari miliyoni 841.92$, mu gihe ibyongerewe agaciro bigasubizwa mu mahanga (re-exports) byari miliyoni 78.51$.

Muri icyo gihe Uganda yari mu bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi, ariko muri byo bihugu byose u Bushinwa nibwo bwari ubwa mbere.

Mu gihembwe cya kane cya 2018 aho u Rwanda rwatumije ibicuruzwa byinshi hari mu Bushinwa (miliyoni 176.28$), Leta zunze ubumwe z’Abarabu cyane cyane i Dubai (miliyoni 82.31$), u Buhinde (miliyoni 69.01$), Uganda yatumijwemo ibicuruzwa bya miliyoni 62.04$.

Icyo gihe ibicuruzwa byinshi biva muri Uganda byari byiganje ku isoko ry’u Rwanda nk’amavuta ya Mukwano, Movit, Uganda Waragi n’ibindi.

Ibintu byatangiye guhinduka

Muri icyo gihe ariko u Rwanda rwari rufite ibibazo kuri Uganda, cyane cyane ku baturage barwo bahohoterwa bamwe bakabikuramo ubumuga cyangwa bakahagwa.

Hakiyongeraho ikibazo cy’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR, P5, RUD Urunana, RNC, yahabwaga rugari muri icyo gihugu haba mu gushaka abarwanyi bashya no gukora icengezamatwara risiga icyaha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Guhera ku wa 28 Gashyantare 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), cyemeje ko “mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ibiro bya Gasutamo Bihuriweho” ku mupaka wa Gatuna, amakamyo yose yikoreye ibicuruzwa azajya akoresha umupaka wa Kagitumba na Mirama hills.

Gatuna ni yo yoroshyaga ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali ari ibilometero 86.6 gusa, mu gihe uturutse Kagitumba ugana i Kigali ari ibirometero 185.1.

Mu buryo bweruye, u Rwanda rwasabye abaturage barwo “kutajya muri Uganda” ubera ihohoterwa bari bakomeje gukorerwa, mu gihe abaturage ba Uganda bari mu Rwanda bidegembya.

Ubucuruzi bwarahungabanye

Igihembwe cya mbere cya 2019 cyarangiye ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bungana na miliyoni 943.33$, aho bwagabanyutseho 1.82 ku ijana.

Uganda yari ikiri mu bihugu bitanu u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi.

Ibyo bihugu ni u Bushinwa (miliyoni 166.31 Frw), u Buhinde (miliyoni 80.74$), Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (miliyoni 60.77$), Uganda (miliyoni 41.77$) na Kenya (miliyoni 39.73$).

Ibicuruzwa byatumijwe muri Uganda ahanini ni ibyakorewe mu nganda, ibiribwa n’amatungo.

Icyo gihe ibicuruzwa u Rwanda rwohereje muri Uganda byari bifite agaciro ka miliyoni 5.88$.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2019 ibintu byarahindutse.

Ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga byiyongereyeho 11.17% bigera kuri miliyoni 822.60$, ugereranyije n’igihembe cya mbere cya 2019.

Nyamara nyuma y’ifungwa ry’umupaka, Uganda yagize igihombo gikomeye, kuko yahise yibura no mu bihugu 20 bya mbere u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa.

Unarebye ku rwego rw’ibicuruzwa u Rwanda ruvana mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’I Burasirazuba, Uganda yisanze ku mwanya wa gatatu kuko ibicuruzwa byavuyeyo byari 1.17%.

Nyamara ahubwo Uganda yaje ku mwanya wa kane mu bihugu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byishi, bingana na miliyoni$ 23.23$.

Nk’uko Minisitiri w’Intebe Dr Edoaurd Ngirente yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa 18, Gicurasi, 2022, kugira ngo ibitumizwa muri Uganda byongere kwinjira mu Rwanda hari imyanzuro y’inzego zitandukanye igomba kubanza gufatwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version