Amasaha Menshi Y’Akazi Ahitana Abantu 745 000 Ku Isi

Ubushakashatsi bwatangajwe na BBC buvuga ko abantu bakora amasaha menshi bagira ibyago byo gupfa bazize guturika kw’imitsi yo mu bwonko cyangwa umutima ugahagarara.

Guhera muri 2016 kugeza ubu habaruwe abantu 745 000 kandi ngo imibare ntigabanuka cyane ndetse hari impungenge ko iziyongera muri ibi bihe Isi iri kuva mu ngaruka za COVID-19, igakora cyane ngo yongere itere imbere.

Abenshi mu babaruwe bahitanywe n’ingaruka zo gukora cyane ni abatuye Amajyepfo n’Abo mu Burengerazuba bw’Aziya.

Buriya bushakashatsi bwasanze abantu bakora amasaha agera cyangwa arenga 55 mu Cyumweru bagira ibyago bingana na 35%  byo guturika udutsi two mu bwonko ndetse n’ibyago bingana na 17% by’uko umutima wabo wahagarara.

- Advertisement -

Abahanga basanze abishwe n’akazi kenshi bari bafite imyaka irenze 45 y’amavuko kuzamura.

Kimwe mu byerekana ko ubuzima bw’abantu bakora amasaha menshi buri kuba bubi ni uko batangira kumva bababara ingingo zimwe na zimwe, harimo no mu gatuza.

Umukozi ushyira mu gaciro aba agomba kumenya ko abakozi be bagomba kugira igihe cyo kuruhuka kugira ngo bazamuhe umusaruro mwinshi kandi mu gihe kirambye.

Kumenya gukoresha neza igihe bituma umuntu atazakenera igihe cy’inyongera kandi bitari ngombwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko rifite impungenge z’uko muri ibi bihe isi iri kwivana mu ngaruka z’icyorezo COVID-19, abantu bazakora cyane kugira ngo bazahure ubukungu bwabo bigatuma umubare w’abahitanwa na ziriya ndwara twavuze haruguru wiyongera.

Iri shami ritangaza ko mbere y’uko COVID-19 yaduka abantu bakoraga amasaha menshi bageraga ku 9% by’abatuye isi.

OMS/ WHO itangaza ko abantu bakora amasaha menshi ari abakorera mu ngo kurusha abakorera ahantu hatari mu ngo zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version