Rayon Sports Yanganyije Na Gasogi United Mu Mukino Yahawemo Imituku Ibiri

Rayon Sports yasoje imikino ya shampiyona iyoboye itsinda B iherereyemo, nyuma yo kunganya na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Muri uyu mukino watangiye saa cyenda n’igice, Rayon Sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Sugira Ernest kuri penaliti ku munota wa 78. Ni nyuma y’ikosa umunyezamu Mazimpaka Andre yari akoreye Heritier Luvumbu Nziga.

Sugira yabanje gutera ishoti Mazimpaka ararifata, ariko umusifuzi avuga ko yabanje kurenga umurongo mbere y’uko umupira uterwa, bituma Sugira ahabwa amahirwe ya kabiri. Yahise ayinjiza neza.

Sugira yagiye kwishimira igitego, biza kugaragara ko yatukanye ahita ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo, bibyara iy’umutuku avanwa mu kibuga.

- Advertisement -

Ku munota wa 84 Gasogi United yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Hassan Kikoyo nacyo kuri penaliti, nyuma y’ikosa rya Kwizera Olivier. Kwizera yambuwe umupira na Nzitonda Eric, ahita amutegera mu rubuga rw’amahina.

Muri uyu mukino kandi Manace Mutatu wa Rayon Sports na we yahawe ikarita itukura.

Ku rundi ruhande, SC Kiyovu yananiwe kugera mu makipe umunani ahatanira igikombe nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ibitego 2-1, kuri stade Mumena.

Rayon Sports iyoboye itsinda n’amanota 9, ikurikiwe na Rutsiro FC n’amanota 8 n’umwenda w’igitego kimwe. Gasogi United iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 n’umwenda w’ibitego bibiri, Kiyovu Sports ni yo ya nyuma n’amanota 7.

Mu itsinda A, APR FC yujuje amanota 18 nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 3-0, mu gihe Bugesera F.C. yatsindiye AS Muhanga mu majyepfo ibitego 2-0.

APR FC yamaze kugera mu makipe umunani ahatanira igikombe, mu gihe umukino w’ikirarane uzahuza Bugesera na AS Muhanga ari wo uzemeza ikipe bizazamukana. Bugesera FC ifite amanota 6 naho Gorilla FC ifite amanota 9.

 

Ikipe ya Gasogi United mbere y’umukino
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ifoto ya ba kapiteni n’abasifuzi yafashwe mbere y’uko umukino utangira

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version