Amashereka Ni Ibiryo Ku Mubiri W’Umwana No Ku Bwonko Bwe

Abantu benshi ntibazi icyo amashereka ari cyo ndetse n’akamaro kayo. Uretse kuba afasha abana gukura , umubiri wabo ukaba ufite ibiwubaka n’ibiwurinda, amashereka aha ubwonko  ibyo bucyeneye kugira ngo bukure neza.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imikurire iboneye ku bana kivuga ko amashereka afitiye umwana akamaro harimo no kugabanya ibyago byo kurwara impiswi, umusonga n’umuhaha.

Umwana wonse bihagije kandi aba afite amahirwe yo kutazarwara  mugiga n’izindi ndwara nka Haemophilus , influenza( umusonga) n’indwara zifata urwungano rw’inkari.

Kubera ko umwana wonka aba ari kumwe na Nyina, amureba mu maso kandi yumva igishyuhirane cye, bituma akura neza mu mbamutima akamenya kubabarira abababaye akishimira abishimye.

- Kwmamaza -

Kuri Twitter cya kigo, kivuga ko amashereka agabanya kandi ibyago by’umubyiho ukabije igihe umwana  ageze mu bugimbi/ubwangavu n’igihe azaba amaze kuba mukuru.

Ikigo National Child Development Agency  kivuga ko akamaro k’amashereka ari kanini k’uburyo agera n’aho agabanya ibyago by’uko abagore bonsa bazarwara kanseri y’amabere.

Hejuru y’ibi hiyongeraho no kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri

Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abagore kurushaho kubona uburyo bwo konsa, mu gace kahariwe inganda mu Mujyi  wa Kigali ahitwa Kigali Special Economic Zone haherutse gufungurwa icyumba cyagenewe aho ababyeyi bonkereza abana.

Konkereza abana mu cyumba cyabigenewe ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zigamije gutuma abana batazahazwa no kutonka kubera ko ababyeyi baba bari ku kazi.

Abana bonswa mu gihe cy’ikiruhuko cyagenwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version