Guverinoma Ivuga Ko Abimukira Bazabishaka Bazahabwa Ubwenegihugu Bw’u Rwanda

Mu kiganiro cyahuje abakora mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma ku byo kwakira abimukira, umunyamakuru wa Taarifa yabajije icyo amategeko ateganya ngo abimukira bazaza mu Rwanda bazemerwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, asubizwa ko uzabishaka azabuhabwa.

Iki kiganiro cyagarutse ku mpungenge abo mu  miryango iharanira uburenganzira bwa muntu batangaje z’uko abimukira bazaza mu Rwanda batazahabwa uburenganzira bwa muntu, ko bazaza babihaswe ndetse ko bashobora kutazabaho neza.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo, umuvugizi wungirije wa Guverinoma  Alain Mukularinda, Umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera Madame Doriane Uwicyeza n’abandi.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hasigaye amasaha macye ngo abimukira ba mbere bagere mu Rwanda.

- Advertisement -

Icyakora Yolande Makolo yavuze ko nta mubare udakuka uramenyekana w’aba mbere bari bugere mu Rwanda ngo kuko uzwi kugeza ubu ushobora guhinduka.

Iby’uko nta burenganzira bwo kwishyira bakizana bazabonera mu Rwanda, abahagarariye Leta y’u Rwanda muri kiriya kiganiro bijeje itangazamakuru ko bariya bimukira batazahutazwa ndetse ngo n’abatinganyi ntawe uzabahutaza kuko u Rwanda ntacyo barutwaye.

Ikibazo cy’abimukira cyateje sakwe sakwe mu Bwongereza k’uburyo hari n’abatanze ikirego mu rukiko.

Urwo rukiko rwaraye rwanzuye mu buryo budasubirwaho ko ibyo u Rwanda n’u Bwongereza byemeranyijwe ari ibintu bidafite aho byica amategeko.

Muri iki kiganiro Umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera witwa Doriane Uwicyeza yasubije Taarifa ko intego ya mbere y’u Rwanda ari uko bariya bantu baza bakabona ahantu hatekanye kandi baba mu buryo bwemewe n’amategeko hanyuma abashaka kugira ahandi bajya bakazabisaba.

Doriane Uwicyeza( ubanza iburyo)yavuze ko uzabishaka azahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Uwicyeza yunzemo ko umwimukira uzashaka kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda azabyaka akabihabwa.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukularinda aherutse kubwira Taarifa ko icyo Leta y’u Rwanda isaba  Abanyarwanda kuri iyi ngingo ari uko bazakira neza abimukira, bakazababera imfura.

Mukularinda yagize ati: “Ati: “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuzabakira na yombi, bazirikana ko ahanini ari abantu baba bavuye mu buzima bugoye, bakeneye kwakiranwa ubumuntu kugira ngo bashobore kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo habo hazaza.”

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Priti Patel baherutse kujya  i Geneva mu Busuwisi gusobanurira amahanga uko ibyo kuzana bariya bimukira mu Rwanda biteye.

Ku ruhande rw’u Rwanda  Perezida Paul Kagame uherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kibazo cy’abimukira atari igikorwa cy’ubucuruzi, ahubwo ari icy’ubumuntu.

Yagize ati: “ Gucuruza abantu ntibiba mu mico y’Abanyarwanda. Si indangagaciro zacu ngo tugure niturangiza tugurishe abantu.”

U Rwanda kandi rusanzwe rufite abantu barubamo barahoze ari abimukira ariko bafashwe nabi aho bari barahungiye ngo bahashakira amaronko.

Ni ibibazo batangiye kubamo guhera mu mwaka wa 2018 kandi icyo gihe nabwo u Rwanda hari abo rwahisemo gucumbikira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version