Hagati ya 23, Gashyantare n’itariki 02, Werurwe, 2025 nibwo isiganwa mpuzamahanga ribera mu Rwanda ryitwa Tour du Rwanda rizaba.
Ni isiganwa rizagira ibyiciro umunani bita stages.
Iriheruka ryabaye hagati ya tariki 18 na 25, Gashyantare, 2024, rirangira ritwawe na Joseph Blackmore.
Naryo ryakozwe mu byiciro umunani bikurikira:
Icya mbere cyabereye i Kigali abasiganwa bahatanira gutwara agace kareshyaga na kilometero 18.3 km.
Icya kabiri cyari Muhanga- Kibeho, 129.4 km
Icya gatatu cyari Huye-Rusizi, 140.3 km
Icya kane Karongi-Rubavu, 93 km
Icya gatanu cyari Musanze-Kinigi, 13 km
Icya gatandatu: Musanze-Mont Kigali, 93.3 km
Icya karindwi: Rukomo – Kayonza, 158 km
Icya munani cyari ukuzenguruka Kigali, 73.6 km.
Umwongereza witwa Joseph Blackmore niwe waryegukanye.
Pierre Latour aba umukinnyi mwiza wagenze ahantu hazamuka agasiga abandi.
Eric Manizabayo niwe wabaye umukinnyi mwiza muri rusange naho Dawit Yemane aba Umunyafurika watwaye igare neza kurusha abandi.
Ikipe yahize izindi ni iyo muri Eritrea.
Isiganwa rya Tour du Rwanda ubu riri ku cyiciro cyo hejuru bita UCI 2.1
Ni rimwe mu masiganwa akomeye y’umukino w’amagare akorerwa muri Afurika.