Abashinzwe kwimika Umwami w’Ubwongereza baraza kumusiga amavuta yakoze mu mizeti yo mu murima w’imizeti uvugwa muri Bibiliya mu Ivanjili ya Matayo 26:30.
Ni amavuta yari asanzwe abitswe mu nzu y’Abihaye Imana yitiriwe Mutagatifu Mariya Magadalena no mu yindi yitiriwe Izamuka Rya Yezu Kristu.
Inzu yitiriwe Mutagatifu Magadalena isanzwe ifitanye isano n’ibintu by’ibwami kubera ko ari ho igikomangoma cy’Ubugereki Price Alice of Greece na Nyirakuru bashyinguwe.
Amavuta ari busigwe umwami w’Ubwongereza akozwe mu ruvange rw’ibimera by’agaciro birimo sesame, amaroza, jasmine, cinnamon, neroli, benzoin, ikitwa amber n’indabo z’amaronji.
Yahawe umugisha n’abayobozi b’amadini bakomeye barimo uw’i Yeruzalemu witwa Theophilos III ndetse n’uw’idini ry’Abangilikani b’i Yeruzalemu witwa Hosam Naoum.
Igikorwa cyo kuyaha umugisha cyabereye muri Kiliziya Ntagatifu yitwa Holy Sepulchre.
The Jerusalem Post yanditse ko amavuta ari busigwe umwami Charles III ari nayo yasizwe Nyina Elizabeth II ubwo yimikwaga mu mwaka wa 1953.
Umuhango wo kwimika umwami Charles III urayoborwa n’Umuyobozi wa Kiliziya y’Abangilikani ku isi witwa Archbishop of Canterbury, Justin Welby.
Kwimika abami babanje gusigwa amavuta y’i Yeruzalemu byahoze bikorwa no ku gihe cy’abami ba Israel ya Kera uhereye ku mwami Saul n’abandi bamukurikiye.
Biraba ari ubwa mbere mu mateka yo kwimika umwami w’Ubwongereza bikorwa hari umuyobozi w’idini rya Kiyahudi witwa Ephraim Mirvis.