Imikoranire Igamije Guteza Imbere Urubyiruko Irakenewe- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abayobozi bitabiriye inama nyobozi y’Umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza Commonwealth, ko bigomba gukomeza gukorana mu nyungu z’ababituye cyane cyane urubyiruko.

Kagame ari mu Bwongereza mu muhango wo kwambika IKAMBA umwami w’iki gihugu akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa Commonwealth witwa Charles III.

Uwo muhango uraba kuri uyu wa Gatandatu taliki 06, Gicurasi, 2023.

Nk’umuyobozi wa Commonwealth, Perezida Kagame yagize ati: “ Intego yacu ni ugukorera hamwe muri uyu muryango wa Commonwealth kugira ngo duteze imbere urubyiruko. Hari byinshi tugomba gukorana kugira ngo duteze imbere Commonwealth ihinduke ahantu hatanga ibisubizo ku bibazo by’abaturage bacu.”

- Advertisement -

Mu bari bamuteze amatwi harimo Umwami w’u Bwongereza Charles III n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Commonwealth Patricia Scotland.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’abayobozi ba Commonwealth yaraye ibereye mu Bwongereza.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Charles III ari bwambikwe ikamba ry’ubwami.

Yabaye umwami asimbuye Nyina Elizabeth II watabarutse mu mezi make ashize.

Hashize amezi atatu Perezida Kagame aganiye na Patrcia Scotland ku ngingo zireba  Commonwealth.

Icyo gihe abayobozi bombi bahanye amakuru y’uko ibintu bihagaze muri uyu muryango.

Inteko rusange y’uyu muryango iherutse guteranira mu Rwanda.

Icyo gihe hemejwe ko Togo na Gabon biba ibihugu binyamuryango.

Muri iyo nama kandi nibwo Perezida Kagame yahawe ubuyobozi bwa Commonwealth.

Patricia Scotland nawe yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version