Umuryango wibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi witwa Dukundane Family wabibukiye ku ruzi rw’Akagera ku gice cyayo gikora ku Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe muri Kicukiro.
Abagize uyu muryango bavuga ko amazi yabaye irimbi ku Batutsi bayajugunywemo, umwihariko ukaba ko abenshi mu bayajugunywemo batigeze bagaragara ngo bashyingurwe.
Egide Gatari umwe mu baturage ba Masaka akaba n’umunyamuryango wa Dukuindane Family avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubuyobozi bwategetse u Rwanda, ariko bikaba byaratijwe umurindi n’abandi barimo Ababiligi.
Ndetse byageze n’aho ubuyobozi bwimurira Abatutsi mu bice bwateganyaga kuzageragerezamo Jenoside nko mu Bugesera.
Ati: “Umugambi wari uwo gutuma babaho nabi mu buryo bwose bushoboka”.
Gatari avuga ko kuba hari abahagaritse Jenoside bakaba bakiyoboye u Rwanda bitanga icyizere ku baturage, akungamo ko Abanyarwanda badakwiye guhora barambirije ku nkunga bahabwa n’amahanga.
Yongeye kuvuga ko bibabaje kuba amazi yari asanzwe ari ubuzima yarakoreshejwe mu kubwaka Abatutsi.
Umuyobozi wa Dukundane Family witwa Rugero Jean Claude avuga ko uyu muryango washinzwe kugira ngo n’Abatutsi bajugunywe mu migezi bibukwe.
Washinzwe n’abahoze biga muri Saint- André, agashima ko ibikorwa bakora byo kwibuka bimaze gukorwa inshuro 19.
Ati: “ Umuryango Dukundane Family ni umuryango umaze gushinga imizi mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda. Ni inshuro ya 19 twibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi”.
Ashima Leta ko ikorana na Dukundane Family mu gutegura igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi.
Guhera mu mwaka wa 2007 abanyamuryango bawo bubatse ibimenyetso biri hirya no hino mu rwego rwo kwibuka abajugunywe mu mazi, kubabona ngo bashyingurwe bikaba bidakunda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange n’abafite ababo bajugunywe mu mazi(imigezi, inzuzi n’ibiyaga) by’umwihariko bashima Inkotanyi zabarokoye, zikabasubiza kubaho kandi neza.
Fraterne Nyamucahakomeye warokotse Jenoside yatanze ubuhamya bw’uko byagenze ngo arokoke.
Avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, akemeza ko we na bagenzi be b’Abatutsi biganaga bagiriwe kenshi ihohoterwa ku ishuri bazizwa gusa ko ari Abatutsi.
Yavuze ko hari umwe mu barimu wari waraturutse mu Burundi wakundaga kubahoza ku nkeke.
Ati: “ Hari umwarimu w’Umurundi wari waratuzengeje mu mwaka wa kane. Yavugaga ko Abatutsi ari bo batumye ahunga, mva i Burundi nza gutura inaha. Aba ni abagome cyane”.
Hejuru y’ibi, avuga ko iyo bageraga ahantu batabumva, bitwaga inzoka.
Avuga ko mu nzira yose ikomeye baciyemo, icyo gushimirwa cyane ari uko Inkotanyi zahagobotse zikura abantu mu rufunzo, mu myobo n’ahandi.
Kuri we, iyo Inkotanyi zitahaba, ibintu byari burusheho kuba bibi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege baba bigiza nkana.
Avuga ko nubwo ibyo byose byabaye, ibyo kwiheba mu bayirokotse byarangiye kuko ubu bafite icyizere kuko bakiremwemo na Perezida wa Repubulika.
Yasabye abarokotse gukomeza gutwaza gitwari.
Ahantu n’amataliki kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi byabereye:
- 2008: Ikiyaga cya Muhazi, Rwamagana,
- 2009: Ikiyaga cya Kivu, Rubavu,
- 2010: Uruzi rwwa Nyabarongo, Ngororero
- 2011:Uruzi rw’Akanyaru River, Nyaruguru
- 2012: Uruzi rwa Nyabarongo, Karongi
- 2013: Ikiyaga cya Mugesera, Ngoma
- 2014: Uruzi rwa Akanyaru, Bugesera
- 2015:Uruzi rwa Nyabarongo, Nyarugenge
- 2016: Ikiyaga cya Muhazi, Gasabo
- 2017:Ikiyaga cya Kivu, Karongi
- 2018: Uruzi rwa Akanyaru, Mpanda, Kibilizi (Amayaga), Nyanza
- 2019: Ikiyaga cya Mirayi Lake, Gashora, Bugesera
- 2022: Uruzi rwa Kidogo , Rilima, Bugesera
- 2023: Umugezi wa Sebeya, Rubavu
- 2024: Ikiyaga cya Nyamagana, Nyanza.