Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Papa Leo XIV ku mva ya mugenzi y'uwo yasimbuye.

Papa Leo XIV yasomye Misa ya mbere yabereye ahitwa Mary Salus Populi Romani aca no ku mva ya Papa Francis yasimbuye arahasengera.

Misa yayisomeye kuri Bazilika yiswe Sainte Marie Majeure.

Ubwo aheruka ku mva ya Papa Francis hari mu minsi mike yakurikiye urupfu rwe arahasengera ariko icyo gihe yari ataratorwa ngo amusimbure.

Yari ari kumwe na bagenzi be b’aba Cardinals bagize Inteko itora Papa.

- Kwmamaza -

Hagati aho biteganyijwe ko Misa yo gutura Imana Papa Leo XIV izaba tariki 18, Gicurasi, 2025, nyuma yayo akazaba ari bwo atangira imirimo ye nka Papa ku rwego rwa Kiliziya yose ku isi.

Iyi Misa izaba ari saa yine ku isaha y’i Roma ibere ku mbuga yatiriwe Mutagatifu Petero.

Biteganyijwe kandi ko tariki 12, Gicurasi ni ukuvuga kuri uyu wa Mbere Papa azagirana ikiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga, naho tariki 16, uku kwezi, azakira abahagarariye ibihugu byabo i Vatican.

Ubusanzwe Papa aba ari n’umuyobozi mukuru wa Leta ya Vatican, agakemura ibibazo bya Kiliziya ari nako agirana ibiganiro n’amahanga mu nyungu z’igihugu cye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version