Amb w’u Rwanda Muri Tanzania Yasezeye Kuri Magufuli

Major General Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Tanzania yanditse mu gitabo kirimo amagambo asezera kuri Perezida John Pombe Magufuli uherutse kwitaba Imana.

Abanyacyubahiro hirya no hino ku isi harimo na  Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Icyo gihe mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we mu gihugu cye no mu karere kacu ntuzibagirana. Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri iki gihe kitoroshye.”

Gen Karamba ubutumwa bwe yabutangiye mu cyumba kiruhukiyemo umurambo wa John Pombe Magufuli kiri i Dar es Salaam.

- Advertisement -

Ntiharatangazwa itariki Magufuli azashyingurirwa.

Ubutumwa bwatanzwe na Guverinoma ya Tanzania bwavugaga ko Magufuli yazize umutima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version