Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwoko Bwa COVID-19 Bwo Mu Buhinde Bwageze Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubwoko Bwa COVID-19 Bwo Mu Buhinde Bwageze Muri Kenya

admin
Last updated: 05 May 2021 3:31 pm
admin
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, Dr. Patrick Amoth, yatangaje ko abantu batanu basanzwemo ubwoko bushya bwa Coronavirus burimo gukwirakwira mu Buhinde, bwandura cyane ndetse bukica kurusha ubusanzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Dr Amoth yavuze ko ubwo bwandu bwabonetse mu bantu bakora mu ruganda rw’inyongeramusaruro, i Kisumu.

Yagize ati “Kubera uburyo duhahirana n’isi yose, biba ari igihe gito. Ntabwo Wabasha gushyiraho imbibi ngo ukumire virus ntiyinjire ku butaka bwawe.”

Yavuze ko bakomeje gushakisha abantu bose baba barahuye n’abasanzwemo ubwo bwandu, ngo bapimwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kenya ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba gisanzwemo ubwo bwandu bwa COVID-19 bwagaragaye mbere mu Buhinde, nyuma ya Uganda yabutahuye mu muturage wari uvuye muri icyo gihugu.

Ibihugu byinshi byamaze guhagarika ingendo z’indege ziva mu Buhinde. Igihugu giheruka kubikora ni Tanzania, mu mabwiriza yayo yasohotse kuri uyu wa Kabiri.

U Buhinde buri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bimaze kugaragaramo abanduye benshi ku Isi, kuko ubu bagera kuri miliyoni 20.6, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite miliyoni 33,2.

Abamaze kwandura mu Buhinde barimo 355.000 basanzwemo uburwayi kuri uyu wa Kabiri, imibare yabaye nk’igabanyuka kuko nko ku wa 30 Mata habonetse abanduye 400.000.

Abamaze kwitaba Imana ni ibihumbi 226.

- Advertisement -
TAGGED:COVID-19featuredKenyaU Buhinde
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Byagenze Ngo Yiyemeze Kuzasazira Mu Rwanda: Ikiganiro n’Umunyamerikakazi Essence
Next Article RIB Yataye Muri Yombi Umushinjacyaha Ukekwaho Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?