Ambasaderi Emmanuel Hategeka Yapfushije Nyina

Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yapfushije  Nyina. Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri.

Kuri Twitter Ambasaderi Hategeka yavuze ko umuryango we ufite agahinda ko gutakaza umubyeyi waberetse urukundo muri byose.

Yanditse ko Nyina atabarutse afite abuzukuru 21 n’abuzukuruza 27.

Umubyeyi wa  Ambasaderi Emmanuel Hategeka yitwa  Mukamukomeza Monique.

- Advertisement -

Yavutse tariki ya 01, Mutarama, 1930. Yapfuye afite imyaka 91.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version