RwandAir Igiye Kugerageza Bwa Mbere Muri Afurika Ikoranabuhanga Rishya Mu Ngendo

Ikigo cy’u Rwanda gikora ingendo z’indege, RwandAir, cyatangaje ko kigiye kuba icya mbere muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu ngendo z’indege muri ibi bihe, rizwi nka IATA Travel Pass.

Mu itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri, cyavuze ko iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa mu buryo bw’igerageza muri Mata uyu mwaka, mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Rizatangiraga n’urugendo ruhuza Kigali na Nairobi muri Kenya.

IATA Travel Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa muri telefoni igendanwa, bufasha umugenzi kuba yagenzura neza ibijyanye n’ibyemezo akeneye bijyanye n’ahoye rekeje, birimo nko kuba yaripimishije COVID-19 cyangwa yahawe urukingo rwayo.

- Kwmamaza -

Ni uburyo kandi bufasha mu guhererekanye ayo makuru haba ku bigo by’indege umugenzi akeneye gukoresha cyangwa ubuyobozi bw’igihugu yerekejemo, kimwe no kubasha kwigenzurira ubwe – hakoreshejwe ikoranabuhanga – ibyangombwa bikenewe mu rugendo rwe.

Ni uburyo buhabwa amahirwe nk’ubushobora gutuma ibihugu byongera gufungura imipaka ku ngendo z’indege, zahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi, aho ingendo zagiye zifungwa kubera gutinya ko icyorezo cyarushaho gukwirakwira.

Iri koranabuhanga ryakozwe n’Ikigo Mpuzahamahanga Gihuza Ibigo by’Indege, IATA, ariko rizagenda rihuzwa n’ikoranabuhanga ry’ibigo by’indege, kugira ngo ribashe gufasha abagenzi mu buryo bwo guhererekanya amakuru.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo,yavuze ko bishimiye kuba icya mbere muri Afurika kigerageje IATA Travel Pass, bikazafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, nk’uburyo bw’ingenzi mu kongera gufungura ingendo z’indege.

Ati “Uburyo bushya bwa IATA bworoshya kandi bugatanga mu ikoranabuhanga amakuru asabwa n’ibihugu na za guverinoma hirya no hino ku isi mu ikoranabuhanga ryacu, mu buryo bwiza kandi butekanye. IATA Travel Pass izorohereza abakiliya bacu gusubukura ingendo, inorohereze RwandAir n’ibindi bigo by’indege kubakira.”

Umuyobozi Mukuru wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko RwandAir ikomeje kugaragaza ko iri ku ruhembe rw’ibikorwa by’ubyikorezi bw’indege muri Afurika, mu kuba ikigo cya mbere kigerageje gukoresha IATA Travel Pass.

Ati “IATA Travel Pass izaha za guverinoma icyizere cyo kongera gufungura imipaka yazo, kandi zizeye neza ko abagenzi bubahirije amabwiriza yashyizweho yaba ajyanye no kwipimisha cyangwa kwikingiza.”

Iryo koranabuhanga ririmo n’ibindi bintu bitandukanye nko kwiyandikisha ko ukeneye kujya kwipimisha COVID-19 mu kigo runaka cyashyizweho cyangwa za laboratwari, mbere y’urugendo cyangwa aho uzavira mu ndege, bijyanye n’ibipimo bisabwa mbere y’urugendo.

Bivuze ko nk’abagenzi ba RwandAir bazagira uruhare muri iryo gerageza bazajya bafungura konti yakwitwa nka pasiporo y’ikoranabuhanga, ibafasha gusuzuma niba ibyemezo byabo by’uko bipimishije COVID-19 cyangwa ko bikingije, bihuye n’ibisabwa mu gihugu berekejemo.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi, bazaba bashobora kugaragariza ibyo byemezo abayobozi b’indege bajyanye nayo, kimwe n’ahandi hose ku isi bibaye ngombwa, hagamijwe ko urugendo rugenda neza nta nkomyi.

Biteganywa ko mu mezi ari imbere iri koranabuhanga rizaba rikoreshwa cyane mu ngendo z’indege, rigasimbura uburyo bumaze igihe bwo gukoresha impapuro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version