Rwanda Rugiye Kwakira Inama Nyafurika Ku Iterambere Ry’Ingufu

Umwaka wa 2024 uzaba umwaka w’ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo n’inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ingufu zitanga amashanyarazi, yaba ayisubira cyangwa ay’ubundi bwoko.

Niyo nama ya mbere izaba ibaye ngo yige kuri iyi ngingo ariko izaba ngarukamwaka.

Abayiteguye bavuga ko izitabirwa n’abantu 6000, bazava hirya no hino muri Afurika no mu bigo mpuzamahanga bikora mu by’ingufu, za Kaminuza n’ibindi.

Abazitabira iriya nama bazarebera hamwe aho ikwirakwira ry’amashanyarazi mu cyaro cy’Afurika n’icy’u Rwanda by’umwihariko rigeze, barebere hamwe ibisigaye kugira ngo agere n’aho ataragera.

- Advertisement -

Yateguwe k’ubufatanye bwa Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo  cy’u Rwanda gitegura inama( Rwanda Convention Bureau) n’Ikigo Africa Energy Expo.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe iby’ingufu witwa Gen Cesar yabwiye Taarifa ko iriya nama izasigira Abanyarwanda ubumenyi bazahabwa na bagenzi babo mu gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku zindi ngufu.

Muri uyu mujyo kandi, yavuze ko u Rwanda ruteganya kuzabyaza amashanyazi imbaraga zikomoka ku muyaga wo misozi yo mu Bigogwe mu Karere ka Nyabihu ariko ngo ni icyifuzo kizamara igihe kirekire.

Yagize ati: “ U Rwanda rwishimiye kuzakira iyi nama ya Africa Energy Expo, kandi tuzi neza ibibazo by’ubuke bw’imbaraga zitanga amashanyarazi uyu mugabane ufite. 43% by’abatuye Afurika nta mashyanyarazi namba bafite kandi abagera kuri miliyoni 970 nta bicanwa bifatika bagira.”

Izi ngingo ziri mu zizaganirwaho muri iriya nama kugira ngo abayitabiriye bazayivamo bagize ibyo bemeranyaho bizazamura urwego rw’ingufu muri Afurika muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rwo gukemura ibibazo byavuzwe haruguru n’ibindi bijyana nabyo.

Izitabirwa n’ibigo birenga 50 bikorera hirya no hino muri Afurika.

Frank Murangwa ushinzwe kwamamaza aho nama ziteganyijwe kuzabera mu Rwanda (Director of Destination Marketing) mu Kigo gishinzwe inama zibera mu Rwanda, Rwanda Convention Bureau, avuga ko iriya nama izaba ubundi buryo bwo guha Abanyarwanda akazi.

Ni ikiganiro cyahuje Mininfra n’ibigo nka RCB.

Bimwe mu byo asanga Abanyarwanda bazayungukiramo ni uguhabwa  akazi ko gutanga  ibiribwa abo bantu bose bazakenera, kandi amahoteli azabakira bakazayasigira amafaranga ari nayo avamo imisoro.

Kuri we, izaba uburyo bwo kwinjiza amafaranga no kumenyekanisha u Rwanda kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version