Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abayahudi Ngo Nta Kiruta Ubuzima Bwa Muntu

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi David Frankel watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho yavuze ko ibyababayeho muri kiriya gihe byari bibabaje cyane.

Ubutumwa bwe bwibanze ku byago we na bagenzi be bahuye nabyo, aho bagendaga urugendo rurerure bashonje, bakajyanwa mu bigo bakoranyirizwagamo bakabanza kwicishwa inzara, nyuma bakazasukwamo ibyuka byabicaga.

Ikigo cyakorewemo ariya mahano kurusha handi ni icyo muri Pologne kiri ahitwa  Auschwitz

Mu ijambo rye ry’iminota igera kuri 15, David Frankel, yavuze ko n’ubwo bari bafite ubwoba bwo kwicwa ariko bakomeje kuba intwari ndetse ku bw’amahirwe bamwe baza kurokoka ubwicanyi bakorerwaga n’Abanazi.

- Advertisement -

Uyu mugabo ugeze mu zabukuru akaba yarigeze no kuba Umunyamategeko ukomeye yagize ati: “ Uko nabibonye nta kintu kiruta ubuzima bw’umuntu aho yaba akomoka hose. Ni ngombwa kurinda ubuzima bwa muntu.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam avuga ko ababyeyi be babaga muri Hungry kandi ngo niho biciwe.

Yavuze ubutwari ababyeyi bagize, bakomeza gutwaza n’ubwo bitabujije ko  bahasiga ubuzima.

Dr Ron Adam yabwiye abari baje kwifatanya n’abaturage b’igihugu cye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, ko iwabo bari batuye mu Murwa mu kuuru wa Hongury witwa Budepest.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Kubera ko n’aho hari Abanazi ba Hitler, abo bagabo baje gufata ababyeyi bajya kubica.

Nawe yavuze ko Abayahudi babaye intwari ndetse baza no guhimba indirimbo yaje no kuba indirimbo yubahiriza igihugu ya Israel yitwa Haktiva.

Yari yitwaje icyuma cya muzika bita accordeon yakoresheje acuranga indirimbo Hatikva.

Hatikva ni Igiheburayo kivuga ngo ‘Indirimbo Y’Ibyiringiro’

Indirimbo yubahiriza Leta ya Israel

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana.

Dr Bizimana yabwiye abanyacyuhahiro bari bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  rwa Kigali ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukorana na Israel muri byinshi harimo no kwibuka Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi  ikozwe n’Abayahudi.

Ati: “ U Rwanda ruzirikana uburemere bwa Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse mu nteganyanyigisho mu mashuri y’u Rwanda hateganyijwemo kwigisha Amateka ya Jenisode yakorewe Abayahudi.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ikindi cyerekana ko u Rwanda ruzirikana Jenoside yakorewe Abayahudi ngo ni uko hari icyumba mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi cyagenewe kwerekanirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version