Amerika: Abantu 121 Bamaze Iminsi 10 Munsi y’Inzu Yabagwiriye

Ibikorwa byo gushakisha abantu bagwiriwe n’inyubako mu gace ka Surfside muri Leta ya Florida byahagaritswe, mu gihe ubuyobozi bwitegura gusenya igice cyari gisigaye cy’inzu yaridukanye abaturage mu kwezi gushize.

Gusenya iyo nyubako yiswe Champlain Towers South byemejwe hirindwa ko n’igisigaye cyazahanuka, kubera umuyaga mwinshi witwa Elsa uteganyijwe ku wa Kabiri.

Igice kinini cy’iyo nyubako y’amagorofa 12 cyahanutse ku wa 24 Kamena, mu rukerera abantu baryamye. Abantu 24 nibo bimaze kumenyekana ko bapfiriyemo, 121 bakomeje kiburirwa irengero kuko bari munsi y’ibintu byinshi byasenyutse kuri iyo nzu. Nta muntu n’umwe biremezwa ko yarokotse.

Ni impanuka yabaye mu buryo bwihuse cyane kuko inzu 55 mu 136 zari zituyemo abantu zahanutse mu masegonda 12 gusa.

- Advertisement -

Abaturage bo mu gice cyasigaye gihagaze bavuga ko bumvise ari nk’inkuba ikubise, barebye hanze babona ivumbi ritumuka, igice kimwe cy’inzu cyageze ku butaka.

Ntabwo icyateye iriya mpanuka kiramenyekana, gusa raporo y’abahanga mu bwubatsi yo mu 2018 yagaragaje ko inyubako yari ifite ikibazo cy’uko amazi yinjiraga munsi yayo akagumamo.

Indi nyigo yasohotse mu mwaka ushize y’umushakashatsi wo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Florida, yagaragaje ko ubutaka iyo nzu yubatseho bugizwe n’igishanga, mu binyacumi bitatu bishize bwikagaho milimetero ebyiri ku mwaka.

Gusa ngo iyo nyubako yagaragaraga inyuma nk’igikomeye.

Abantu 121 baheze munsi y’igice cyasenyutse, none n’icyari gihagaze kigiye gusenywa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version