Impamvu Zateye Laurent Gbagbo Gusura Jean Pierre Bemba I Kinshasa

Nyuma yo gutaha iwabo muri  Côte d’Ivoire hari  tariki 17, Kamena, 2021, Bwana Laurent Gbagbo yagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo guhura na Jean Pierre Bemba. Aje mu bukwe bw’umukobwa wa Bemba, ariko hari n’ibindi bazaganira.

Gbagbo yageze i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu, tariki 02, Kamena, 2021, rukaba urugendo azamaramo iminsi itandatu.

Aherekejwe n’umugore we[mushya kuko Simone Gbagbo batandukanye] witwa Nadiana Bamba, umujyanama we Narcisse Kuyo Téa n’umuganga we witwa Christophe Blé.

Nadianna Bamba uzwi nka Nady Bamba umugore mushya wa Laurent Gbagbo

Ggagbo aherutse gufungurwa nyuma y’imyaka 10 yari amaze afashwe afungirwa i La Haye mu Buholandi akurikiranyweho uruhare mu gutera imidugararo yakurikiye Amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Mata 2011.

- Advertisement -

Urukiko rwaje kumugira umwere, arataha.

Jean-Pierre Bemba, usanzwe ari Perezida w’ishyaka ryitwa Movement  for the Liberation of Congo (MLC), nawe yigeze gufungirwa i La Haye ariko aza kurekurwa.

Ntibiramenyekana niba ku rutonde rw’ibyo Gbagbo azakora harimo no guhura na Perezida Tshisekedi.

Bemba na Gbagbo bafungiwe muri gereza ya La Haye mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2011 na 2018.

Barabanye ndetse The African Report ivuga ko bajyaga basangira amafunguro.

Jean Pierre Bemba

Mu mpera za Mata, 2021 Jeune Afrique yabajije Jean Pierre Bemba niba ajya avugana na Laurent Gbagbo, asubiza ko bakivugana ndetse kenshi ariko ko atari bubivugeho ibintu byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version