Amerika Igiye Gufasha u Burundi Mu Guteza Imbere Urwego Rw’Ingufu

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mu Biro bye itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika bashaka gushora imari muri kiriya gihugu kugira ngo bagifashe kubona amashanyarazi ahagije.

Umuvugizi wa Perezidanse y’u Burundi Madamu Evelyne Butoyi niwe watangaje iby’uru ruzinduko rwa bariya bashoramari.

Si mu rwego rw’amashanyarazi gusa Abanyamerika bashaka gufasha u Burundi guteza imbere kuko hari n’andi masoko( sources) y’ingufu bashobora kubyaza umusaruro harimo n’imirasire y’izuba, ingufu zituruka ku muyaga n’ahandi.

- Advertisement -
Evelyne Butoyi, Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi

U Burundi buri kwikura mu bwigunge bwari bwarashyizwemo n’akato bwahawe n’amahanga ubwo, mu mwaka wa 2015, uwayobuyoboraga Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga indi manda itaravuzweho rumwe bigakurura amakimbirane ya Politiki yaguyemo abaturage benshi, abandi bagahungira mu Rwanda n’ahandi.

Mu minsi micye ishize, Madamu wa Perezida w’u Burundi Angeline Ndayishimiye yakiriye Ambasaderi w’u Butaliyani muri kiriya gihugu bagirana ibiganiro ku bufatanye  u Burundi bwagirana n’u Butaliyani.

Ambasaderi w’u Butaliyani mu Burundi witwa Massi Mazzanti.  Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Burundi.

Nta gihe kinini gishize Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mu Biro bya Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia akaba ari nawe uhagarariye inyungu za Israel mu Burundi witwa Aleligne Admasu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden  nawe mu mpera z’umwaka wa 2021 yakuyeho ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, kubera impinduka zimaze kuba mu gihugu ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ibihano byafashwe ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe, iteza imvururu zagejeje kuri kudeta yapfubye.

Mu itangazo Biden yasohoye taliki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku mpinduka zimaze kuba mu Burundi, akuraho iteka ryagenaga ibihano ryashyizweho ba Barack Obama mu 2015.

Mu byo ryateganyaga harimo gufatira imitungo n’inyungu bya bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi biri muri Amerika n’ibihano bijyanye na viza zo kujya muri icyo gihugu.

Barimo uwari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni – ubu ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – na Godefroid Bizimana wari umuyobozi muri Polisi y’u Burundi – ubu ni umuyanama wa Perezida – bazira uruhare bagize mu gukurikirana abigaragambyaga.

Abandi ni Godefroid Niyombare wayoboraga Urwego rw’iperereza washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi agahunga na Cyrille Ndayirukiye wari Minisitiri w’Ingabo uheruka gupfira muri gereza, kubera uruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version