Ambulance Y’Ibitaro Bya Mibirizi Yagonganye N’Igare Irangirika…

Imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Mibirizi yagonze umunyegari wari uhetse amata amanuka mu Mudugudu wa Kadasaoma mu Kagari ka Kamashangi, mu Murenge wa Kamembe, i Rusizi ahita apfa. Iyi modoka yari irimo umurwayi ugiye kubagirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Huye yangiritse cyane ikizuru.

Umwe mu babibonye yabwiye TV 1 ko yageze aho byabereye mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, asanga ngo umunyozi akaguru kacitse kandi yapfuye.

Ati: “ Ambulance niyo yagonze igare umunyegare arapfa, abari muri Ambulance nta kibazo bagize.”

Iriya Ambulance yari itwaye umurwayi imuvanye ku bitaro bya Mibirizi imujyanye ku bitaro bya Kaminuza bya Huye muri mu Karere ka Huye.

- Advertisement -

Abari muri iriya Ambulance ngo hakomeretsemo babiri ariko bidakomeye, n’aho umurambo w’umunyegare wajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gihundwe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP Rene Irere) yavuze ko iriya mpanuka yabereye mu ikoni umunyonzi ava ahitwa ku Cyapa.

 

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda SSP Rene Irere

Ikindi ni uko uwo murwayi wari uri muri iriya mbangukiragutabara yari ajyanywe muri CHUB ‘kubagwa.’

Mu mbangukiragutabara harimo umurwayi, umurwaza, umuganga na shoferi.

Igare ryangiritse cyane nyiraryo ahasiga ubuzima
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version