Gen Kainerugaba Ku Gisozi Ati: ‘Uru Rwibutso Ruzatuma Nta Jenoside Yongera’

Umujyanama wa Perezida Museveni akaba n’umuhungu Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi. Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi bizatuma ibisekuru bizaza bitinya ko yakongera kubaho.

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Taliki 15, Werurwe, 2022.

Uyu mugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yashime Leta y’u Rwanda yahagaritse Jenoside yavuze ko yakorerwaga Abatutsi ariko avuga ko ari ngombwa gushima ko mu gihugu hari inzibutso zizibutsa abazabaho mu gihe kiri imbere ko urwango rusenya.

- Advertisement -

Yanditse ati: “Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994.  Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubabwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuga ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.”

Ubutumwa Lt Gen Muhoozi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Gisozi

Mu mwaka wa 2012 ubuyobozi bw’icyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside,( CNLG) rwubatse inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Uganda mu bive bya Ggolo, Kanseselo na Lambu.

Muri izi nzibutso haruhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 10 000.

Yeretswe amateka y’ibyabaye mu Rwanda. Mu mwaka wa 1994 Gen Kainerugaba yari afite imyaka 28 y’amavuko

Ni imibiri y’Abatutsi biciwe mu Rwanda bavugunywa mu migezi yabatembanye imibiri yabo igera muri Uganda.

Izi nzibutso zubatswe  ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Lt Gen Kainerugaba ari mu Rwanda mu ruzinduko yaraye abonanyemo na Perezida Paul Kagame.

Gen Kainerugaba Muhoozi Yongeye Guhura Na Perezida Kagame

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version