Hari umukozi mu Biro bya Perezida Donald Trump wabwiye ikinyamakuru Axios ko ibyemezo bya Minisitiri w’Intebe wa Israel biba bihubukiwe, akavuga ko Amerika ihangayikishijwe ni uko bizakoma mu nkokora imishinga ifite mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ntibisanzwe ko Amerika yamagana- mu buryo butaziguye-ibyemezo bifatwa na Yeruzalemu kuko ahanini inyungu z’impande zombi ziba zisa.
Uwo muyobozi muri Amerika yagize ati: “ Bibi(Benjamin) akora ibintu nk’umuntu wasaze. Arasa aho abonye hose, abo abonye hose kandi bikoma mu nkokora gahunda za Amerika mu gace Israel iherereyemo”.
Undi muyobozi avuga ko ibikorwa n’Ubutegetsi bwa Israel bituma hari benshi mu Burasirazuba bwo Hagati babyegeka kuri Amerila, bakavuga ko ari yo muterankunga ukomeye wa Israel kandi uyishyigikiye mu byo ikora.
Hari undi wavuze ko kuba Israel iherutse kurasa imwe muri Kiliziya ziri muri Gaza ari ikintu cyerekana ko imyitwarire ya Netanyahu iteye inkeke.
Mu Biro bya Trump bavuga ko nta munsi w’ubusa utambuka Netanyahu adakoze akantu mu gace igihugu cye giherereyemo.
Ubwo Israel yarasaga kuri iriya Kiliziya, Perezida Trump yahamagaye Netanyahu ngo amubaze icyabiteye.
The Jerusalem Post ivuga ko Umuvugizi w’Ibiro bya Netanyahu atigeze asubiza ibibazo yagejejweho na Axios kugira ngo agire icyo avuga kubyo umuyobozi avugwaho na Amerika, gusa ntiyasubijwe.