Umurundi Bigirimana Abedi aragera i Kigali aje gukinira Rayon Sports. Bivugwa ko ari bubanze gusinya amasezerano n’iyo kipe kugira ngo azay mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Rayon Sports FC iri gushaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha izakinamo amarushanwa arimo na CAF Confederation Cup.
Abo bakinnyi barimo Bigirimana Abedi warangije amasezerano yari afitanye na Police FC, kugeza ubu akaba nta kipe yari afite yakiniraga.
Bigirimana ukina mu kibuga hagati amaze imyaka itanu akina mu Rwanda, aho yigaragaje nk’umwe mu beza bahakinnye muri cyo gihe.
Itangazamakuru ryamenyhe ko uriya mukinnyi ukomoka mu Burundi azakinira Rayon Sports mu myaka ibiri, akazishyurwa Miliyoni Frw 22 buri kwezi akazajya ahembwa Miliyoni Frw 1.5.
Mu mwaka ushize wa 2024/25, Bigirimana yafashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda kugera ku mwanya wa kane.
Muri icyo gihe yatsinze ibitego birindwi anatanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego.
Yigeze no gukinira Kiyovu Sports FC.