Amerika Ihangayikishijwe N’Abacanshuro Muri Libya Na Sudani

Itangazamakuru ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko ubutegetsi bw’i Washington buri gukora uko bushoboye kugira ngo bukumire imbaraga z’abacanshuro ba Wagner muri Libya no muri Sudan.

Nyuma y’uko Wagner igeze muri Mali ndetse no muri Burkina Faso, ubu biravugwa ko iri kototera Libya na Sudani.

Ikibazo gihangayikishije ubutegetsi bw’i Washington ni uko abakozi ba Wagner bari gushyira imbaraga mu kwigarurira imishinga y’iterambere muri Sudan no muri Libya.

Mu rwego rwo gukumira ko imbaraga za Wagner zakwira muri biriya bihugu, ubutegetsi bw’i Washington bwatangiye gushyira igitutu kuri Misiri no ku bihugu byo mu bunigo bwa Golfe kugira ngo bihe bikome imbere imigambi ya biriya bihugu ‘bireke kwikururira kabutindi’.

- Advertisement -

Muri iki gihe Washington yafatiye ibihano abo muri Wagner kubera uruhare bakekwaho mu ntambara iri kubera muri Ukraine yatangijwe n’u Burusiya.

Ikindi ni uko umuyobozi w’Ibiro bishinzwe ubutasi bwo hanze y’Amerika, CIA, witwa William Burns aherutse gusura Libya aganira na Maréchal Haftar ku bikorwa bya Wagner birimo no kwiyegereza ahantu h’ingenzi muri Libya hacukurwa petelori.

Haftar niwe witabaje Wagner ngo imufashe kwigarurira ibice bikomeye by’umujyi Tripoli.

Nyuma rero, abarwanyi ba Wagner bagumye mu bice bitandukanye bikomeye birimo n’ahantu hacukurwa petelori.

Itsinda Wagner ryageze muri Libya mu mwaka wa 2019 nk’uko RFI yabyanditse.

Muri Sudan ho ryahageze mu mwaka wa 2017.

Abarwanyi baryo batoje abasirikare ba Sudani yahoze ari iya Bashir.

Muri iki gihe abarwanyi cyangwa abakozi b’uyu mutwe, bagenzura ahantu henshi hacukurwa zahabu.

Ushinzwe ubutasi mu Misiri witwa Abbas Kamel nawe aherutse muri Sudan asaba abayobozi ba gisirikare b’aho kudakomeza guha rugari abakozi ba Wagner ngo bashinge ibirindiro aho ari ho hose muri kiriya gihugu.

Bivugwa ko Wagner ifite ibirindiro muri Sudan ari n’aho abarwanyi bayo bava bajya muri Repubulika ya Centrafrique.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version