Amerika: Imyigaragambyo Y’Abanyeshuri Ba Kaminuza Iri Gufata Indi Ntera

Abapolisi muri Leta zitandukanye zigize Amerika bari muri ‘operations’ zo gufata abanyeshuri bo muri za Kaminuza bigaragambya bamagana intambara Israel( inshuti y’Amerika) yatangije kandi igikomeje muri Gaza.

CBS ivuga ko hamaze gufungwa abanyeshuri 108 bo muri Kaminuza z’i Los Angeles no muri Boston.

Abo banyeshuri biganjemo abo muri Kaminuza yitwa University of Southern California (USC) kuko abafashwe kugeza ubu ari abantu 93.

Hirya no hino muri  Amerika abanyeshuri bari kwamagana intambara ya Israel muri Gaza bakavuga ko ibiri kuhakorerwa birenze kuba ari intambara ahubwo byanakwitwa Jenoside.

- Advertisement -

Igiteye impungenge kurushaho ni uko hari urwango ruri kwiyongera hagati y’abanyeshuri b’Abayahudi n’Ababisilamu biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza zo muri iki gihugu bamaze iminsi baranze amasomo, bahitamo gushinga amahema imbere mu bigo bigaho, akaba ari yo bararamo, bariramo…mbese ayo mahema niyo yahindutse mu rugo.

Bivuze ko batakitabira amasomo.

Abapolisi baje ari benshi ngo bakure abo banyeshuri mu busitani bwo muri Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika.

Baje bari ku mashevali( horses, chéveaux) kugira ngo abafashe gukura abo banyeshuri mu mihanda no mu byatsi by’aho bakambitse.

Si amashevali gusa ahubwo hari na kajugujugu za Polisi zaje guha umuburo abo banyueshuri, abapolisi bazirimo basaba abanyeshuri kuva muri ubwo busitani hakiri kare kuko ababyanze bagombaga gufatwa bagafungirwa ko barenze ku mabwiriza agenga ituze rusange.

Bigitangira byasaga n’ibyoroheje ariko biza gukomera ubwo abapolisi bashakaga gukura umugore mu byatsi ku ngufu, abandi banyeshuri bakabatera amacupa arimo amazi, bababwira bati: ‘ Mumureke, mumureke!’

Mu kwigaragambya kwabo, abanyeshuri b’izi Kaminuza bafite ibyapa bisaba ko Palestine ihabwa amahoro, Israel igasubira iwabo.

Kugeza ubu iyi myigaragambyo irakorwa mu mahoro ariko hari impungenge ko ishobora kuzavamo imidugararo ikomeye niba abo banyeshuri bakomeje kwinangira ntibave aho bashinze amahema.

Irebere uko bimeze hamwe na hamwe:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version