Umwe mu myanzuro yaraye yemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, uvuga ko imodoka zitwa automatique zemerwewe kujya zikorerwaho ibizamini byo gutwara imodoka.
Mu kugira icyo ivuga kuri uwo mwanzuro, Polisi y’u Rwanda yahise itangariza kuri X ko “hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabizaga bya “automatique”.
Polisi ivuga ko abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara gusa.
Ku rundi ruhande, abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”
Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko iyi gahunda nitangira gukora gukora, abantu bazarushaho kuyisobanurirwa.
Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo gutangira gutanga ibizamini byihariye ku bashaka impushya zo gutwara imodoka za ’automatique’.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, byari bitaremezwa mu buryo budasubirwaho.
Soma imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye:
Statement on Cabinet Resolutions of 25/04/2024 pic.twitter.com/qKqvDvEAPY
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) April 25, 2024