Amerika Irashaka Guhana Ibihugu By’Afurika Biri Inyuma Y’u Burusiya

Sena y’Amerika iherutse gutora  umushinga w’itegeko wo guhana ibihugu by’Afurika Washington ifata nk’abafatanyabikorwa b’ubutegetsi bwa Moscow. Muri Afurika bo bavuga ko ibyo ari ukwivanga mu mikorere n’ubusugire bw’ibihugu.

Ni itegeko Sena y’Amerika yise ‘Countering Malign Russian Activities in Africa Act’.

Iby’iri tegeko bitowe nta gihe kinini gishize Mikhaïl Gorbatchev bivugwa ko yatangije politiki zatumye icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zisenyuka, apfuye.

Abasoviyete bari barakoze igice cy’isi cyari gihanganye n’inyungu z’Amerika kugira ngo zigwe bityo izabo zikomeze zitere imbere cyane cyane mu bitekerezo byo gusaranganya ubukungu, abantu ntibabe ba nyamwigendaho aho buri wese agomba kurya ifi yirobeye.

- Advertisement -

Muri iki gihe ni ukuvuga nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zisenyutse Amerika igasigara ari yo itegeka isi, ibihugu bimwe by’Afurika byakoranye n’Amerika n’u Burayi, ibindi bikorana n’u Burusiya bwa nyuma y’Intambara y’Ubutita.

Aho Abarusiya batangirije intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, 2022, muri iki gihe  Amerika ntishaka ko ibihugu by’Afurika bihengamira ku Burusiya.

Amerika n’u Burayi zibushinja kuba gashozantambara no kutumva amahame Amerika ishaka ko agenga isi.

Amerika yamaze imyaka myinshi icungira hafi ibibera muri Amerika y’Epfo( Latino America) ariko muri iki gihe isanga igihe kigeze ngo ishyire n’imbaraga nyinshi muri Afurika yirinda ko yarangara igasanga hari ibihugu byinshi byahisemo gukorana n’u Burusiya ndetse n’u Bushinwa kubera ko byabuze ‘undi mufatanyabikorwa.’

Nyuma y’uko umushinga w’itegeko wo gukumira ijwi ry’Abarusiya muri Afurika utowe ku bwiganze, bamwe bavuga ko bidatinze hari n’ibyemezo byo guhana  ibihugu bimwe by’Afurika byagaragaje ubushake bwo gukorana bya hafi n’u Burusiya bizafatwa.

Icyakora mu rwego rwo kwirinda kurakaza Abanyafurika, mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta  muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken aherutsemo muri Afurika y’Epfo n’ahandi kuri uyu mugabane, yavugiye muri Kaminuza ya Pretoria ko Amerika idashaka ko hari igihugu cy’Afurika kizabona ko yaje kwivanga mu bigikorerwamo, ngo igitegeke abo kigomba gukorana nabo.

Hari nyuma y’uko mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika y’Epfo witwa Naledi Pandor avuze ko ririya tegeko ryatowe na Sena y’Amerika rigamije guhana utari mu ruhande rwayo kandi ngo ibyo ntibikwiye .

Mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, hari ibihugu 17 by’Afurika byifashe byanga kwamagana u Burusiya kubera ibitero bwagabye yo.

Afurika ni umugabane ufite ikintu kinini uvuze mu bukungu n’ububanyi n’amahanga bw’isi muri iki gihe.

Iyo niyo mpamvu ibihugu bikize cyangwa byiyumvamo ubukire nka Turikiya…byose bishaka kugira ijambo muri Afurika.

U Bufaransa bwo busa n’uburi kubyina buvamo nyuma yo gutakaza ijambo mu rugero runini mu bihugu nka Mali n’ahandi muri Afurika y’i Burengerazuba.

Birasaba ko ibihugu bikize byiga politiki yo kugendera ku magi mu biganiro bigirana n’ubutegetsi bw’ibihugu by’Afurika kubera ko muri iki gihe ibi bihugu bisigaye bifite abayobozi ‘baje kumenya’ icyo ubusugire bw’igihugu buvuze mu by’ukuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version