Abo ni abasigajwe inyuma n’amateka bo Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu Kagari ka Gatsiro, Umudugudu wa Tuwonane. Bavuga ko ubuyobozi bwari bwarabemereye amasambu yo guhinga kugira ngo nibeza imyaka bazihaze mu biribwa, bigabanye inzara bamaranye igihe.
Bababazwa n’uko bagiye ku Biro by’Akagari kubaza iby’iyo mirima aho kuyibaha ngo bayihinge kuko n’igihembwe cya B cyo guhinga kigiye kurangira, abandi babaha amasabune ngo batahe bajye kwiyuhagira.
UMUSEKE wanditse ko abo basigajwe inyuma n’amateka ari abo mu miryango 17.
Bavuga ko bagiye ku Biro by’Akagari kugira ngo berekwe iyo mirima babwiwe, bahageze bahabwa isabune.
Uwitwa Simparikubwabo Augustin ati: “Gitifu w’Umurenge yari yatwemereye imirima yo guhinga. Twagiye ku Kagari ntacyo badutangarije twari twiteguye ko baduha amasuka, tugahinga abana bakabona ibyo kurya. Twaheze mu gihirahiro.”
Umugore witwa Béatrice Mukandayisenga yunzemo ati: “ Badusezeranyije imirima, tugiye ku Kagari ntibayitwereka baduha isabune turataha.”
Bavuga ko batakaje icyizere cyo kuzahabwa iriya mirima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bushinzwe imibereho myiza y’abaturage, buvuga ko imirima bariya baturage bemerewe, bazayihabwa mu mwaka utaha wa 2023 kugira ngo bazahinge mu gihembwe cy’umwka utaha cya B.
Buvuga ko icyo gihe ari amasezerano y’abayikodesheje azarangira, iyo imirima izegurirwa abatishoboye bayihinge na bo biteze imbere.
Ni ibyemezwa na Anne Marie Dukuzumuremyi, akaba ashinzwe imibereho myiza y’abaturagemu Karere ka Rusizi.
Ati: “Icyifuzo batugejejeho ni uko bacyeneye imirima yo guhinga. Muri aka kagari dufite ibisigara bya Leta byinshi byakodeshwaga n’abaturage, muri rusange amasezerano yabo azarangira mu kwa kabiri, tuzafata icyemezo nk’ubuyobozi bw’Akarere bajye gukodesha n’ahandi, iyi mirima tuzayegurira aba na bo bayihinge biteze imbere.”
Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi (7) tugize Intara y’Iburengerazuba.
Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Gasabo Bataka Ko Babuze Ibumba