Amerika Irashaka Gukorera Cuba Ibyo Yakoreye Venezuela

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Indege za gisirikare n’indege zitagira abapilote za Amerika zagaragaye hafi ya Cuba mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakomeje kugaragaza ku mugaragaro aho indege zacyo z’ubutasi ziri hafi ya Cuba mu gihe Washington ikomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa gikomunisiti bw’icyo kirwa ngo buhindure imiyoborere.

Impuguke yo mu Bwongereza mu by’indege zitagira abapilote, Dr Steve Wright, yavuze ko kuba ibyo byuma bikomeza kohereza amakuru y’aho biri “bishoboka cyane ko bikorwa nkana”, aho Amerika ishaka “gutanga ubutumwa bweruye ko ifite amaso ari mu kirere kugira ngo ikomeze igitutu kuri Cuba.

Isesengura rya BBC Verify rishingiye ku makuru y’urubuga rukurikirana indege rwa Flightradar24 ryagaragaje ko nibura indege eshanu z’ubutasi za US Navy zo mu bwoko bwa P-8A Poseidon hamwe n’indege eshatu zitagira abapilote zo mu bwoko bwa MQ-4C Triton ziri gukorera mu karere ka Caraïbes hafi ya Cuba kuva tariki ya 11 Gicurasi(5), 2016.

Hari zimwe muri izo ndege zegereye Cuba ku ntera ya kilometero 80 gusa.

Aya makuru ntatanga ishusho yuzuye y’ibikorwa bya Amerika hafi ya Cuba kuko indege za gisirikare zitajya buri gihe zigaragaza aho ziri, ahubwo rimwe na rimwe zikohereza ayo makuru mu bice bimwe by’urugendo rwazo.

Kohereza izo ndege bibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya Amerika na Cuba wakajije umurego mu mezi ashize, nyuma y’uko Washington ishyizeho ihagarikwa rikomeye rya peteroli yinjira muri icyo gihugu cyo muri Caraïbes.

Nanone kandi, urubuga rw’amakuru Axios rwatangaje ko Havana (Umurwa Mukuru wa Cuba)yaba ifite indege zitagira abapilote zishobora kugaba ibitero ku butaka bwa Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cuba yasubije avuga ko igihugu cye “kidatera ubwoba cyangwa ngo cyifuze intambara”, anashinja Washington gushaka “urwitwazo rw’ibinyoma” rwo kwivanga mu bya gisirikare.

Nyuma y’ibi birego, ku wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatanze ubutumwa avuga ko yifuza “umubano mushya” n’abaturage ba Cuba.

Mu butumwa yavugiye mu Cyesipanyoli ku munsi wizihizwaho ubwigenge bwa Cuba, Rubio yavuze ko “ibibazo bikomeye kandi bitangaje” abaturage ba Cuba bahura na byo biterwa n’ubuyobozi bwa gikomunisiti bw’icyo gihugu, ko bidashingiye ku ihagarikwa rya peteroli ryashyizweho na Amerika.

Impuguke zabwiye BBC Verify( ni ishami rya BBC rigenzura impamo y’amakuru) ko kuba izi ndege z’ubutasi zikora ibikorwa byazo ku mugaragaro byerekana ko Amerika ishaka gukomeza gushyira mu bikorwa iryo hagarikwa rya peteroli no gushyira igitutu kuri guverinoma ya Cuba no kuburizamo imigambi y’ibihugu biyishyigikiye nka Venezuela byo kugerageza kuyigezaho ibikomoka kuri peteroli.

Ibura rya peteroli ryateje ikibazo gikomeye cy’umuriro w’amashanyarazi ndetse rinatera imyigaragambyo muri Cuba.

Perezida Donald Trump na we yashyize Cuba ku gitutu gikomeye ayisaba “gukora amasezerano”, anaburira ubutegetsi bwa gikomunisiti buyiyobora ko Amerika ishobora kubukorera nk’ibyo yakoreye muri Venezuela mu ntangiriro z’uyu mwaka igihe yafatagaga Perezida Nicolás Maduro.

Ibyo amakuru yo gukurikirana indege agaragaza

BBC Verify yakurikiranye ingendo nyinshi z’indege z’ubutasi za US Navy zo mu bwoko bwa P-8 Poseidon, harimo urugendo rwo ku wa 11 Gicurasi aho imwe muri zo yageze ku ntera ya kilometero 80 gusa uvuye mu Majyepfo ya Cuba, nk’uko amakuru ya Flightradar24 abigaragaza.

Iyo ndege yakomeje ibikorwa no ku munsi wakurikiyeho, aho yagaragaye iguruka mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Cuba, Havana, mbere yo gusubira ku birindiro byayo i Jacksonville muri Florida.

Ku wa 15 Gicurasi, indege ebyiri zitagira abapilote za MQ-4C Triton nazo zakoreye hafi y’inkombe z’Amajyepfo ya Cuba, aho amakuru yo kuzikurikirana yagaragaje ko zakoresheje inzira isa n’iyari yarakoreshejwe mbere n’indege ya Poseidon.

Mark Cancian, wahoze ari koloneli muri US Marine Corps akaba n’umujyanama mukuru mu kigo cya Center for Strategic and International Studies (CSIS), yabwiye BBC Verify ko inzira z’izo ndege z’ubutasi zikoresha zinyuramo inshuro nyinshi “zerekana umugambi wo gukurikirana ubwato buturuka mu Majyepfo cyane cyane, ndetse no mu Majyaruguru ku rwego rwisumbuyeho”.

Yagize ati: “Nta ndege n’imwe iri kugurukira hejuru y’ubutaka, bityo ibi si imyiteguro yo gutera igihugu.”

Icyakora, Cancian yongeyeho ko adatekereza ko izi ngendo ari “izisanzwe”, bitewe n’uko umubare w’indege za P-8 na MQ-4C Triton Amerika ifite “utari munini”.

BBC Verify yanasesenguye ibikorwa by’indege za gisirikare za Amerika hafi ya Cuba hagati ya tariki ya 1 na 7 Gashyantare, igihe habonekaga indege imwe gusa ya P-8 hafi ya Cuba kandi nta bikorwa by’indege za MQ-4C Triton byahagaragaye.

Gusa indege y’ubutasi ya US Air Force yo mu bwoko bwa RC-135V Rivet Joint yakoze ingendo ebyiri izenguruka icyo kirwa muri icyo gihe.

Impuguke mu by’indege zitagira abapilote Steve Wright yabwiye BBC Verify ko izi ndege “bishoboka cyane ko ziri mu mugambi wa Amerika wo kuburizamo ubushake bwa Venezuela bwo kurenga ku ihagarikwa rya peteroli no kohereza lisansi muri Cuba”.

Abasesenguzi b’ikigo cy’ubutasi n’isesengura rya gisirikare cya Janes nabo batanze isuzuma risa n’iryo, banavuga ko habayeho “iyongera rusange ry’ibikorwa bya Amerika byo gukusanya amakuru, kugenzura no gukora ubutasi muri kiriya gice” kuva muri Gashyantare(2), 2026.

Ikarita ya Cuba mu Majyepfo ya Amerika

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *