Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Muri Rwaserera Ikomeye Yatewe Na Politiki Y’Abimukira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Amerika Muri Rwaserera Ikomeye Yatewe Na Politiki Y’Abimukira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2025 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
i Los Angeles birakomeye( Ifoto@ AP: Eric Thayer).
SHARE

Abaturage ba Leta ya California bamaze iminsi mu myigaragambyo ikomeye bashishikarijwe na Guverineri wabo witwa Gavin Newsom. Igamije kwamagana Politiki ya Washington yerekeye abimukira.

Igitangira, abantu baketse ko itazatinda gusa ubu yahinduye isura kuko, nk’uko BBC ibyemeza, abayirimo batangiye gusahura amaduka y’abacuruzi no gutwika imodoka.

Ubukana bwayo bwatumye Polisi itangaza ko rwagati muri Los Angeles, Umurwa mukuru wa California, ari ahantu abantu batemerewe guteranira.

Ibintu byakomeye kugeza ubwo abigaragambya bahaye inkongi imodoka, banigabiza amaduka barayasahura barayeza.

Abanyamakuru bari yo nabo ntiborohewe kuko hari gafotozi w’Umwongereza wajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo kuraswa isasu rikozwe muri ‘caoutchouc’ cyangwa ‘rubber’ mu ndimi z’amahanga rikamukomeretsa.

Undi munyamakurukazi ukomoka muri Australia nawe yarashwe ubwo yarimo akusanya amakuru.

Perezida Donald Trump nawe yemera ko ibiri kubera muri Los Angeles ari bibi, ko bikomeye ndetse asaba ko hoherezwa ingabo.

Ati: “ Mujyaneyo ingabo wenda zashyira ibintu ku murongo”.

Guverineri wa California Gavin Newsom yatangaje ko abamukangisha ko ashobora gufungwa bakwiye kubireka kuko nta bwoba bimuteye.

Guverineri Newsom

Kuri X yanditse ati: “ Uwo mu biro bya Trump unkangisha ko bazamfata bakamfunga namubwira iki! Nababwire baze bamfate kandi ndamumenyesha ko nta na kimwe bimbwiye. Sinzareka gukomeza kuvuganira Leta yanjye ya California”.

Uwo muntu Newsom avuga ni uwitwa Tom Homan, akaba aherutse kuvuga ko abitambika gahunda ya Leta yerekeye abimukira batazihanganirwa.

Yabwiye NBC News ko uwo ari we wese uzashaka gukoma mu nkokora gahunda ya Leta, niyo yaba umunyapolitiki watowe n’abaturage, azakurikiranwa n’amategeko.

Newsom we avuga ko kuba Perezida wa Amerika yategetse itsinda ry’ingabo zishinzwe guhosha invururu zigize ikitwa National Guard kujya muri California, bigakorwa atagishije inama ubuyobozi bwayo ari ibintu bidakurikije amategeko.

Yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo witwa Pete Hegseth ko ibyo Shebuja ari gukora bidakwiye.

Abanyamateka bavuga ko ibyo Trump yakoze bidasanzwe kuko undi wigeze kubikora ari Lyndon B. Johnson wigeze kohereza ziriya ngabo muri Alabama hari mu mwaka wa 1965.

Uyu yabaye Perezida wa Amerika wa 36 akaba yarabayeho hagati y’umwaka wa 1908 n’uwa 1973.

Donald Trump kuri iki Cyumweru yategetse ko abasirikare 300 boherezwa muri California gutera ingabo mu bitugu Polisi y’aho mu guhosha izo mvururu.

Ni umubare ushobora kwiyongera nk’uko Politico ibyemeza.

Associated Press ivuga ko ubwo bageraga yo bakoranye na Polisi mu gutera ibyuka biryana mu maso abigaragambyaga.

Guverineri Newsom kandi ashyigikiwe na bagenzi be bo mu ishyaka ry’aba Democrats barimo na Kamala Harris wigeze kuba Visi Perezida wa Amerika, akaba asanzwe atuye muri iyo Leta.

Kamala avuga ko ibyo Trump ari gukora muri iki gihe bishobora gushyira igihugu mu kaga kandi akabikora bitari na ngombwa.

Ibiri kuba muri California byatangiye ubwo abakozi b’ikigo cya Amerika gishinzwe abinjira n’abasohoka bakoranaga na Polisi mu gufata abantu kivuga ko bageze muri California mu buryo butemewe n’amategeko.

Abantu babarirwa muri mirongo batawe muri yombi bavugwaho kwica amabwiriza agenga abinjira n’abasohoka, birakaza abaturage bishora mu mihanda bavuga ko abo bantu barengana.

Bamwe mu bigaragambije bari bafite amabendera ya Mexique, igihugu gifite abantu bagiturutsemo bakajya kuba muri Amerika mu buryo Leta ivuga ko budakurikije amategeko.

Mu gusesengura impamvu z’ibi, abahanga bavuga ko biri guterwa ahanini n’uko abakora muri kiriya kigo bafata abantu benshi mu gihiriri bakabafunga, nyuma bakaburiza indege babasubiza iwabo kandi muri bo harimo abarengana.

Urugero rutangwa ni urw’ibiherutse kuba mu mezi yashize ubwo Ikigo ICE  cyafataga abantu 238 biganjemo abo mu gihugu cya El Salvador kikaburiza indege bagasubira iwabo kitabanje kugenzura neza bikaza kugaragara ko harimo n’Umunyamerika wabirenganiyemo.

Abo bantu kandi burijwe indege nta mwanya bahawe ngo berekane uko bageze muri Amerika, haba mu rukiko cyangwa ahandi.

Bivugwa ko igitutu Perezida Trump ashyira ku bakozi b’ikigo ICE ari cyo gituma gifata abantu muri ubwo buryo.

Abasomyi bibuke ko ubwo Donald Trump yiyamamarizaga iyi manda ya kabiri, yihaye umukoro w’uko buri munsi azajya asubiza iwabo abimukira 3,000.

Ibyo biri mu bituma abakozi ba kiriya kigo bakora uko bashoboye ngo Perezida abone ko bamushyigikiye mu muhigo we.

TAGGED:AbimukiraAmerikafeaturedIngaboTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intambwe Y’Amahoro Hagati Ya Kigali Na Kinshasa Ishobora Gutsikira
Next Article Gatsibo: Agahinda K’Umukecuru Ugiye Kwicwa N’Inzara Ubuyobozi Burebera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Muhanga: Ba Nyiri Ibirombe Bibukijwe Gushyira Abakozi Muri Ejo Heza

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Abanya Venezuela Bari Guhabwa Intwaro Zo Kuzahangana Na Amerika

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?