Mu Murenge wa Gitambi Mu Karere ka Rusizi hari abanyamuryango ba Koperative COTIAGIRU bavuga ko itanura bubakiwe mu mwaka 2013 ryubatswe nabi k’uburyo ryakoze inshuro imwe gusa nabwo mu igerageza. Ryubatswe ku gaciro ka Miliyoni Frw 80.
Impamvu ryakoze rimwe ngo ni uko ryubatswe nabi.
Babwiye RBA ko ubuyobozi bwagombye kubafasha kurisana kugira ngo rigirire akamaro abari barigenewe biganjemo urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuga ko ubwo bahabwaga ririya tanura bari bafite icyizere cy’uko ibibazo by’amikoro make bari bafite bigiye gukemuka ariko ngo siko byagenze.
Si abanyamuryango ba biriya Koperative COTIAGIRU bonyine bahombejwe no kuba iri tanura rishaje ridakoze, ahubwo n’abaturiye aho ryubatse bavuga ko kugurira kure amatafari ahiye nabo bibahenda.
Icyifuzo cy’abanyamuryango ba COTIAGIRU ni uko ririya tanura ryasanwa rikajya rikoresha inkwi kandi ngo byashoboka.
Gusa iki kifuzo birasa naho kitazasubizwa vuba aha cyangwa ntikinasubizwe na gato.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko burimo gutekereza uko iri tanura ryazabyazwa umusaruro mu bundi buryo, aho gukomeza kwangirika.
Iri tanura ryari ryubakiwe abagize Cooperative COTIAGIRU ngo ribafashe mu kubakira abarokotse Jenoside badafite amacumbi mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Iri tanura ryubatswe ku gaciro ka miliyoni Frw 80 rikaba rifite ibyumba 10 byo gutwikiramo amatafari.
Ukurikije igiciro itafari rihiye ririmo kugurwa ubu, bari kuba binjiza Miliyoni Frw 45 ku mwaka avuye mu matafari gusa.