Amerika: Umwuzure Wadutse Muri Pariki Igizwe N’Ubutayu Wahitanye Umwe, 15 Barabura

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Iyi pariki igizwe ahanini n'igice cy'imisozi yumagaye cyane. Uruzi rwa Colorado nirwo rwonyine ruyicamo. Ifoto©National Geographic.

Umuntu umwe yapfuye, abandi bagera kuri 15 bakaba bakomeje kuburirwa irengero nyuma y’uko imyuzure itunguranye yibasiye igice cy’imwe muri pariki zikomeye muri Amerika igizwe ahanini n’ubutaka bukakaye yitwa Grand Canyon National Park, muri Leta ya Arizona.

Abayobozi ba pariki batangaje ko umurambo w’umugabo w’imyaka 46 wabonetse hafi y’isumo ryitwa Crystal Rapids, ku ruzi rwa Colorado, nyuma y’imyuzure yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama(8) 2026.

Ikigo cya Amerika gishinzwe kwita kuri za pariki kitwa National Park Service cyavuze ko mbere cyari cyatangaje ko hari abantu bagera kuri 20 baburiwe irengero, ariko nyuma y’iperereza n’ikusanyamakuru, byagaragaye ko abataraboneka ari abantu 15.

Imyuzure yabaye ahagana saa 8:30 z’amanywa ku isaha yaho, nyuma y’imvura nyinshi n’inkuba byibasiye cyane agace ka Bright Angel Canyon na Phantom Ranch.

Mu gihe abo bantu ari bo batarabonerwa irengero, hari abandi 62 bagize amahirwe batabarwa batarahungabana bakaba baratabawe hakoreshejwee kajugujugu,  zigikoreshwa no mu gushakisha niba hari abandi baba bagihumeka bari muri bwo butayu buzwiho gushyuha cyane.

Abashinzwe ubutabazi bakoze ubushakashatsi hifashishijwe kajugujugu, bareba cyane ahitwa North Kaibab Trail no ku ruzi rwa Colorado, kuva ku gice cya Bright Angel Creek kugera ahitwa Deer Creek Narrows.

Icyakora, kugeza ku cyumweru, nta muntu wari waraboneka mu bashakishwaga.

Abayobozi basabye umuntu wese ufite amakuru ku muntu wari waragiye gutembera, gukambika cyangwa gukora urugendo rw’amaguru muri ako gace ku itariki ya 29 Kanama, gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane abari bahari.

Ubuyobozi bw’aho byabereye buvuga ko iyo myuzure yangije bikomeye ibikorwa remezo byo muri Bright Angel Canyon. Ibiraro hafi byose by’abanyamaguru byambukiraga aho hantu hitwa Bright Angel Creek byarasenyutse bituma abagenzi batongera kubona uko bambuka uwo mugezi.

Amazi menshi yatwaye amabuye manini, ibikoresho by’ibyuma n’ibindi bisigazwa, bimwe bigera mu ruzi rwa Colorado kandi imbaraga z’ayo mazi zahinduye imiterere y’umugezi, bikanakekwa ko havutse ahantu hashya amazi yakoze umuhora acamo yihuta cyane.

Bright Angel Trail, imwe mu nzira zizwi cyane zo gutemberamo muri Grand Canyon, nayo yagizweho ingaruka n’iyi myuzure.

Imyuzure kandi yangije umuyoboro utanga amazi meza akoreshwa n’abashyitsi ndetse n’ibikorwa bisanzwe bikoreshwa mu  kuzimya inkongi mu gice cya South Rim.

Ibi byatumye pariki igira ikibazo cy’amazi make kandi n’ahari aranduye, ibi biza gutuma umubare w’abayisura ugabanuka mu gihe aha hantu ubusanzwe haba hari urujya n’uruza runini rw’abahasura mu kiruhuko cya Labor Day.

Mu gihe abacunga iyi pariki bavuga ko bahanganye n’iki kibazo, ku rundi ruhande bavuga ko akazi gashobora gukomeza kugorana kuko muri iki gihe muri icyo gice hari kugwa imvura nyinshi, ikaba yatuma hari ibindi byangirika.

Ibi kandi bizatuma havuka indi myizure, inkangu, kugwa no guhinduka kw’imiterere y’inzira y’uruzi rwa Colorado.

Grand Canyon National Park ni iki?

Grand Canyon National Park ni imwe muri pariki zizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iri muri Leta ya Arizona, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwayo.

Irimo igice kinini cya Grand Canyon, umwobo munini wacukuwe n’uruzi rwa Colorado mu gihe cy’imyaka miliyoni yatambutse.

Pariki ifite ubuso bungana na hafi 4,931 km² ikagira igice cy’uruzi rwa Colorado gifite uburebure bwa kilometero hafi 447.

Grand Canyon ubwayo ifite ubujyakuzimu bugera kuri kilometero 1.6 nubwo hari ahantu igera hafi kuri kilometero 1.8 uvuye ku musozi ukagera ku ruzi.

Irangwa n’imisozi miremire y’amabuye, imikingo, ibibaya, imigezi mito n’uruzi rwa Colorado rutembera mu bice by’ibisiza byayo.

Imiterere y’aya mabuye igaragaza amateka y’isi amaze imyaka isaga miliyari ebyiri.

Pariki igizwe cyane cyane n’ibice bibiri bizwi nka South Rim na North Rim, hagati yabyo hakaba hari uwo mwobo munini bita Grand Canyon.

Inyamaswa ziboneka muri Grand Canyon

Nubwo Grand Canyon ari ahantu humye cyane, ifite urusobe rw’ibinyabuzima bitewe n’uko uburebure bw’ahantu n’ubushyuhe bihinduka kuva ku nkengero za canyon kugera hasi.

Ikigo National Park Service kivuga ko muri Grand Canyon haboneka ubwoko 91 bw’inyamabere, ubwoko burenga 440 bw’inyoni, ubwoko bwinshi bw’inzoka n’izindi nyamaswa zikururuka ndetse n’ibikeri n’izindi ntubutubu.

Mu nyamaswa zizwi cyane ziboneka muri pariki harimo:

Intama zo mu misozi zamenyereye ahantu h’amabuye n’imisozi ihanamye bita Bighorn sheep.

Inyamaswa nini isa n’impongo bita Elk  iboneka mu bice byo ku North Rim, hakaba ubwoko bw’impongo buboneka mu bice bitandukanye bya pariki bita Mule Deer, intare zo mu misozi bita Mountain Lion cyangwa Cougar, iyi ikaba inyamaswa y’inkazi.

Muri iriya pariki kandi haba iyitwa Bobcat isa n’injangwe nini yo mu gasozi, hakaba indi yitwa Coyote imeze nk’imbwa yo mu gasozi.

Imbwebwe yo muri ubu butayu abahana bita Coyote.

Indi nyamaswa iboneka cyane muri iki gice ni inkima bita Kaibab squirrel, hakaba n’inzoka z’ubumara zihariye zitaba ahandi muri Amerika bita Grand Canyon rattlesnake — inzoka y’ubumara yihariye cyane yo muri aka karere.

Hari kandi amoko menshi y’inyoni, ibikururuka hasi, ibinyamushongo n’udukoko.

Mu ruzi rwa Colorado na rwo habamo amafi atandukanye harimo humpback chub na razorback sucker, amwe muri yo akaba afite umwihariko ukomeye mu bidukikije byo muri Colorado River Basin.

Pariki yakiriye abantu barenga miliyoni 4.4 mu mwaka wa 2025, bigaragaza ubwinshi bw’abakerarugendo bayisura.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *