Nyanza: Bakurikiranyweho Gutemagura Imyaka Y’Abaturanyi Babo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Akarere ka Nyanza kari mu Ntara y'Amajyepfo. Ni naho haba icyicaro cy'ubuyobozi bw'iyi Ntara.

Mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza haravugwa abagabo batuye mu Mudugudu wa Muyira bakurikiranyweho gutemagura imyaka ya bagenzi babo yari ihinze mu gishanga cya Nyarubogo.

Polisi yamaze gufata abagabo babiri bakekwaho uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi bwo gutema amashu n’inyanya z’abandi.

Byabereye mu Murenge wa Muyira , Akagari ka Nyundo.

Abaturage b’aho byabereye bavuga ko abakekwa bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mirima yakodeshwaga na bamwe muri ba nyiri iyo myaka kandi abavugwaho gukora ubwo bugizi bwa nabi nabo ngo bashakaga gukodesha ayo masambu ariko abandi bakabitambika.

Hari umuturage wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko abo bantu babwiraga bagenzi babo ko bazabemeza.

Ngo bari barasabye bamwe mu bakodeshaga iyi mirima kuyireka kugira ngo bayikodeshe, ariko barabyanga, nyuma bakajya bavuga ko bazabemeza.

Icyakora Polisi ivuga ko itakwemeza ko abafashwe koko bakoze ibyo aba baturage babashinja, ahubwo ngo iperereza ry’Ubugenzacyaha niryo rizabisobanura neza.

Ibi ni ibyemezwa na Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi, akaba umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.

Yatangaje ko abafashwe bajyanywe gufungirwa kuri station ya RIB yo ku Murenge Muyira ngo urwo rwego rubakoreho iperereza.

Ati: “Polisi ku bufatanye na RIB n’inzego z’ibanze bageze aho iki gikorwa cyabereye, hafatwa abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu kwangiza imyaka y’abaturage. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe iperereza rikomeje.”

Polisi yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, amakimbirane, cyangwa kwihorera, ahubwo bakihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe bagafatanya gukemura ikibazo.

Polisi isaba kandi abaturage gutanga amakuru ku gihe, babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza iby’abandi.

Amategeko avuga iki ku cyaha nk’iki?

Ingingo ya 187 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese- ku bw’inabi wangiza cyangwa wonona ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi, cyangwa ibindi bintu by’undi muntu- aba akoze icyaha.

Iri tegeko rireba kandi ibintu umuntu abereye nyirabyo ariko kubyangiza bikagira ingaruka ku bandi.

Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ko yakoze ibyo byaha, igihano giteganyijwe ni igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu ya Frw 1,000,000 kugeza kuri Frw 2,000,000; cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibi bivuze ko kwangiza imyaka y’undi muntu nkana, urugero umuntu akajya mu murima w’undi akangiza cyangwa agatemagura imyaka ye, bishobora kuba icyaha giteganywa n’ingingo ivugwa haruguru.

Hari kandi Ingingo ya 186, ikoreshwa muri rusange ku muntu wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi muntu ku bw’inabi; ariko ku myaka n’ibiti, Ingingo ya 187 ni yo yihariye ibivugaho.

Ayo ni amashu yari ateye mu gishanga bivugwa ko ari yo abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi batemaguye.(Ifoto©UMUSEKE.RW)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *