Kuri uyu wa Gatandaru Mugisha Benjamin, umuhanzi w’Umunyarwanda wamamaye ku izina rya The Ben yari muri Uganda mu gitaramo cyari cyategurirwe umugore witwa Olivia bikozwe n’umugabo we ngo amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Ibyo birori byateguwe na Robert Mutungi washakaga gushimisha umugore, uyu akaba asanzwe ari umucuruzi wa zahabu.
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu b’indobanure kugira ngo bigire umwihariko wo kutaba ibya rubanda rwa giseseka bityo bigire umwihariko.
Robert Mutungi uvugwa aha ni umucuruzi w’Umunya-Uganda uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, abanyamakuru bakaba baramuhimbye “silent moneybag.”
Umugore we ni Olivia Ventures.

Bombi bagaragaye mu nkuru z’imyidagaduro, harimo n’umuhango wo gusezerana wabereye i Jinja ahitwa Lemala Wildwaters.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda gikora imyidagaduro kitwa SQOOP kivuga ko ibirori byo gushimisha umugore wa Mutungi byagenzeho US$150,000, hakubiyemo n’amafaranga yishyuwe The Ben.
Ibirori byari iby’abantu bake, hafi 30 amakuru akavuga ko harimo Sheila Gashumba, Alex Muhangi n’abandi bahanzi bo muri Uganda.

