Amerika Yababajwe Ni Uko Israel Itayibwiye Mbere Yo Kwica Uyobora Hezbollah

Lloyd Austin ushinzwe ingabo za Amerika

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ingabo witwa Lloyd Austin yaraye ahamagaye mugenzi we uyobora ingabo za Israel witwa Minisitiri Yoav Gallant amumenyesha ko Biden atashimishijwe n’uko Israel yarashe Hassan Nasrallah itamumenyesheje.

Mu bindi bikorwa byose byaranze intambara Israel irwana n’abanzi bayo ni ukuvuga Hamas na Hezbollah Minisitiri w’ingabo za Israel Gallant yabanzaga kumenyesha Austin.

Ndetse impande zombi zikoraga inyandiko mvugo y’ibyemeranyijweho hagati ya Biden na Netanyahu.

Uko ibintu byaje kugenda nyuma ntabwo Amerika yabisobanuriwe kugeza ubwo yumvise amakuru y’uko Israel yivuganye Nasrallah.

Umwanzuro wo kumurasa ndetse ntiwigeze umenyeshwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya wa Israel witwa Israel Katz wasimbuye kuri uyu mwanya Eli Cohen, bigasan’aho ryari ibanga rikomeye.

Imikoranire hagati ya Minisitiri w’ingabo za Israel n’iza Amerika yakomeje kwiyongera, irushaho mu bihe by’iyi ntambara kandi kuva taliki 08, Ukwakira, 2023 bamaze kuvugana inshuro 125.

Iyi mikoranire yaje gukomera isa n’aho irenze isanzwe ibaranga mu kazi ko kuganira ku mikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.

Byatumye Minisitiri Gallant arusha ubwenge mugenzi we wa Amerika ntiyamubwira ‘plan’ yo kuzica Nasrallah.

Mu biganiro na Israel, Amerika yakoze uko ishoboye ngo ibuze Israel gutangiza intambara yeruye na Hezbollah kuko yangaga ko yaba intambara y’Akarere k’Uburasirazuba Bwo Hagati kose.

Israel yo yirinze kumenyesha hakiri kare Amerika ibyo kwica Nasrallah yanga ko byagirwaho impaka bikaba byanavamo ko Washington ibuza Yeruzalemu gukora ibyo yari yateguye.

Hassan Nasrallah yishwe mu masaha y’ijoro ryashyiraga uyu wa Gatandatu mu gitero cy’indege cyamuhitanye ari kumwe n’abandi mu nzu iri munsi y’ubutaka mu Murwa mukuru wa Lebanon witwa Beirut.

Itegeko ryo kumuhitana ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu aho yari ari muri Amerika mu Nteko rusange ya UN.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version