Haribazwa Impamvu Cinema Nyarwanda Itarema Aba Stars Bashya

Papa Sava icyamamare gikomeye muri cinema nyarwanda

Mu Mujyi wa Kigali haherutse kubera impaka ku mpamvu zituma ibyamamare bikomeye muri cinema nyarwanda bihora ari bimwe! Ibyo akenshi ni Papa Sava, Bamenya n’abandi bacye…

Ibyo biganiro mpaka byabaye ubwo ikigo kizamura abakinnyi ba cinema nyarwanda kitwa Zacu TV cyahuraga n’abakinnyi ba filimi nyarwanda n’abandi bakora mu myidagaduro nyarwanda ngo baganire ku mishinga iri imbere.

Umwe mu babajije ibibazo, yabajije Wilson Misago uyobora Ikigo Zacu Entertainment impamvu mu myaka ibiri ishize gitangiye gukora usanga nta bandi bakinnyi cyubakiye izina ngo bamamare nka Papa Sava n’ abandi bacye.

Wilson Misago

Yagize ati: “Ni byiza ko mufasha abantu gukina neza ariko usanga kuva mwaza muri uyu mwuga aba stars bakiri babandi. Ko nta bandi tubona muzamura biteye gute?”

Misago yasubije ko kugira ngo umuntu azamuke amenyekane muri cinema iyo ari yo yose, bisaba igihe n’ibijyana nacyo.

Yavuze ko umukinnyi nawe aba agomba gukina neza, agahabwa igihe cyo kwiyerekana.

Yunzemo ko burya cinema ihenda, isaba igihe n’ubwitange.

Papa Sava cyangwa Seburikoko( amazina ye ni Gratien Niyitegeka) wari uri muri ibyo biganiro yavuze ko abashinja ZACU TV kutazamura abantu ngo bamamare bayirenganya.

Avuga ko ikibazo ari uko bamwe baza muri cinema bashaka kuba ibyamamare mu gihe gito.

Mu mvugo isekeje yagize ati: “ Hari abaza gukina, yakina rimwe bakabona ko afite ibigango n’ikimero akumva ko yabaye umu star bikarangirira aho”.

Yavuze ko kugira ngo umuntu abe icyamamare bisaba guhozaho, akagaragara muri filimi nyinshi.

Papa Sava yavuze ko we akina abikunze kuko yabigize umwuga, asaba n’abandi bashaka kumera nkawe cyangwa kumera nka Bamenya gukora cyane bagahangana kuri iryo soko.

Kugeza ubu ibyamamare kurusha abandi muri cinema nyarwanda ni Gratien Niyitegeka, Longin Irunga, Antoinnette Uwamahoro, Gatesi Divine, Eric Nsabimana.

Ikigo cyazamuye aba bakinnyi kitwa Zacu TV cyatangiye gukora mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka wa 2025 hari gahunda y’uko filimi zikinnya n’ibyamamare ku isi zizajya zumvikana zikinwa mu mwimerere wazo ariko abazikina bavuga Ikinyarwanda.

Ni ikoranabuhanga bita ‘dubbing’.

Muri icyo gihe kandi hari na filimi umuhanzi Juno Kizigenza azagaragaramo.

Ni filimi bise Fame is the Enemy [ Ubwamamare buhinduka nyirabwo], ikazajya   imara isaha n’iminota 27.

Juno ari hafi kugaragara muri filimi aho azaba ari booss w’umwiyemezi bikamugaruka

Cinema nyarwanda iratera imbere kandi uko bigaragara ifite ejo hazaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version