Kubera indwara ya Marburg iherutse gutangazwa ko yageze mu Rwanda, ikaba imaze no guhitana abantu batandatu, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo.
Ni icyemezo kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Mbere taliki 30,Nzeri, 2024.
Ambasade yatangaje ko serivisi zose zasabaga ko abantu bahura n’abakozi bayo zibaye zihagaze.
Izo zirimo izihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa rijyanye no kubona visa (Interviews) ku bashaka kujyayo.
Abakorera Ambasade y’Amerika mu Rwanda bagomba gukorera akazi kabo bifashishije iya kure guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4, Ukwakira, 2024.
Itangazo rikubiyemo ibi rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwayi ba Marburg bari kwitabwaho. Nkuko tuzi ko iyi ndwara ya Marburg ikwirakwira, Ambasade ya Amerika i Kigali yategetse abakozi bayo bose gukoresha iya kure guhera ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 4 Ukwakira 2024.”
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yaraye atangaje ko kugeza ubu abantu batandatu ari bo bimaze kwemezwa ko bahitanwe na Marburg.
Bivuzwe nyuma y’iminsi mike igaragaye mu Rwanda.
Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abantu 26 mu gihugu bose bamaze kwandura iyi ndwara, harimo n’abo batandatu bapfuye.
Yavuze ko abahitanwe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.
Dr Nsanzimana yavuze ko abitabye Imana baherekezwa mu cyubahiro hirindwa ko hatagira abahandurira.
Yasabye Abanyarwanda kudakuka imitima, bubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo zirimo.
Mu masaha ari imbere Minisiteri y’ubuzima iragirana ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kuri iyi ndwara.
Taarifa Rwanda irabikurikirana…