Amerika Yaganiriye N’U Rwanda Ku Bibera Muri DRC

Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika avuga ko yaraye agiranye ikiganiro na Perezida Kagame cyakozwe kuri telefoni.

Avuga ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibibera muri DRC biterwa n’umutekano muke uharambye.

Blinken avuga ko yabwiye Perezida Kagame ko afite icyizere ko ibiganiro ari byo bizatanga umuti urambye ku ntambara yabaye karande mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu.

U Rwanda rumaze igihe rubwira amahanga, harimo n’Amerika, ko hari imikoranire ihamye hagati ya FDLR  n’ingabo za DRC kandi ko u Rwanda rutazemera ko bigera aho ruterwa kandi rubireba.

- Kwmamaza -

Mu mezi make ashize, Perezida Kagame yigeze kubwira Jeune Afrique ko adashobora kurenza amaso ikintu icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version